Ifoto y'umunsi: Yannick Mukunzi yashyize hanze ifoto ari kumwe na Yvan Buravan wari inshuti ye magara maze agira icyo atangaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushuti bwa nyakwigendera Yvan Buravan na Yannick Mukunzi bwahereye kuva kera bakiri abana, bwakomeje n'igihe bari ibyamamare, byatumye rero Yannick Mukunzi ashengurwa n'urupfu rwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata, ni isabukuru y'amavuko ya Buravan, ubu iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 28 y'amavuko.

Mu kwizihiza iyi sabukuru y'amavuko ya Yvan Buravan, Yannick Mukunzi yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto ari kumwe na Nyakwigendera.

Kuri iyi foto yarengejeho amagambo agira ati 'Isabukuru nziza y'amavuko mushuti wanjye aho uri mu Ijuru turacyaguhoza ku mutima.'



Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yannick-mukunzi-yashyize-hanze-ifoto-ari-kumwe-na-yvan-buravan-wari-inshuti-ye-magara-maze-agira-icyo-atangaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)