Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Mu mutima w'amashyaka yatumiwe mu Isabukuru y'Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa batanze kuri iki Cyumweru mu Nama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi, yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35 mu Intare Conference Arena.

Ni inama yanabayemo amatora y'abayobozi bashya b'uyu muryango barangajwe imbere na Perezida Kagame, watorewe gukomeza kuwuyobora mu myaka itanu iri imbere.

Abahagarariye imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika yari yatumiwe, bagaragaje ko uretse kwishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda, bazakomeza gukorana na FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere Afurika.

Umunyamabanga Mukuru wa Prosperity Party ryo muri Ethiopia, Addisu Arega Kitessa, yavuze ko u Rwanda rurangajwe imbere n'Umuryango FPR Inkotanyi rwagaragaje ibyasaga nk'ibidashoboka, rwiyubaka ruhereye ku busa kugeza ubwo ruba igihugu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati "Mu gutsinda imbogamizi, u Rwanda rwabaye ubuhamya ku Isi ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka igihugu gikomeye, gifite abaturage bakora cyane kandi banze guheranwa n'amateka."

"Tugomba gushima u Rwanda kuri gahunda zitandukanye rwashyizeho nk'Inkiko Gacaca zafashije mu komora ibikomere no kongera kunga Abanyarwanda. Byose ni ibyo gushimira abaturage b'u Rwanda ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi."

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi muri Mozambique, Poque Silva Samuel, wabanje gutanga intashyo z'Abanya-Mozambique mu rurimi rw'Ikinyarwanda, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye amateka.

Yavuze ko ibyagezweho n'Umuryango FPR Inkotanyi ari urugero rw'ibishoboka kandi ko Umugabane wa Afurika wose ushobora kwigira ku Rwanda.

Ati "Kuva FPR Inkotanyi yagaruka mu Rwanda guhagarika urwango, ivangura, kurokora ubuzima bw'Abanyarwanda no guhakarika Jenoside yakorewe Abatutsi […] mwubatse ubumwe n'ubwiyunge, ndetse n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Ndagushimiye Perezida Kagame."

"Bagenzi banjye, uyu munsi dushobora kubona ibikorwa byiza byagezweho n'Ishyaka rikomeye rya FPR Inkotanyi, kandi mwese mugomba kubyishimira, ndashimira umuhate no gukorera ku ntego byagaragajwe n'ishyaka ryanyu, kuri ubu igihugu kikaba gishimirwa ku Isi yose."

Poque Silva Samuel yashimiye uburyo u Rwanda rwagiye gufasha igihugu cye cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Ati "Abanya-Mozambique n'Abanyarwanda dukomeje gufatanya guhashya iterabwoba, kugira ngo twubake iterambere ryacu n'ibikorwaremezo. Perezida Kagame yerekanye ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa n'Abanyafurika."

Yakomeje agira ati "Ibyo mwakoze [Perezida Kagame] bigaragaza ko imbere h'ibihugu byacu ari heza, kandi bitanga icyizere ku mubano w'ibihugu byacu by'umwihariko imitwe ya politiki yacu. FRELIMO irashaka gushimira FPR Inkotanyi."

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka rya SPLM riri ku butegetsi muri Sudan y'Epfo, Peter Lam Both, yavuze ko yazanye ubutumwa bwa Perezida Salva Kiir ushimira mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

Yavuze ko hari amateka impande zombi zihuriyeho kuko ishyaka rya SPLM ryagiyeho kugira ngo ribohore Abanye-Sudani y'Epfo, ndetse no kubaka guverinoma ibereye abaturage, kandi ari nabyo FPR Inkotanyi yakoze.

Peter Lam Both hakenewe ubufatanye hagati y'amashyaka yombi kuko usanga aho rimwe rifite ikibazo ariho irindi rifite igisubizo.

Ati "Nshaka gutanga icyifuzo cy'uko amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byacu, agomba gushyira hamwe mu guharanira inyungu zacu ku ruhando mpuzamahanga. Ejo Chairman Paul Kagame yavuze ibijyanye no gushyira mu bikorwa, muri Sudan y'Epfo nakoze mu nshingano zitandukanye, ariko iki kibazo cyo gushyira mu bikorwa ni ikibazo gikomeye cyane. Ikibazo cyo kumenya ikibazo, ni nde wo kugikemura ndetse n'uburyo bwo kugikemura."

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye.

Ati "Twaje kwifatanya namwe muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 35 y'isabukuru ya FPR Inkotanyi, ari nako twibuka urugendo mwagenze kugira ngo mubohore iki gihugu. Uri icyitegererezo ku buryo bushya bwo kubaka Ubunyafurika."

Yakomeje agira ati "Ubwo nazaga hano, nagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside, ndetse ku muntu ushaka kumenya u Rwanda urwo arirwo, azajyeyo. Ntabwo ukeneye kuvuga, uragenda ukiyumvisha impumeko y'impinduramatwara nshya."

Richard Todwong yavuze ko Perezida Kagame yagaragarije Isi ko Afurika ishobora gushaka ibisubizo by'ibibazo byayo, hatabayeho kujya kwigira ahandi.

Ati "Ibyo wakoze n'abo mwafatanyije mu Rwanda, ntabwo byari byandikwa mu gitabo icyo aricyo cyose mu mateka. Ubumwe n'Ubwiyunge […] rero twaje hano kwiga, watwigishije igisobanuro cy'ubwiyunge, kubaho, kubabarira n'ibindi."

"Rero aya ni amasomo bamwe muri twe turajyana iwacu. Ndanakwifuriza kongera gutorwa nka Chairman wa FPR Inkotanyi. Kandi nka NRM tuzakomeza gufatanya mu kugera ku iterambere mu bihe biri imbere."

Umunyamabana Mukuru w'Ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Dr Obert Mpofu yashimye Umuryango FPR Inkotanyi kubw'isabukuru y'imyaka 35.

Yavuze ko iminsi itatu amaze mu Rwanda yashimishijwe n'ibyo yabonye haba mu rugendo rw'iterambere ndetse n'aho igihugu cyavuye kikaba kigeze, ariko by'umwihariko icyo yabonye ni uko Abanyarwanda bakunda Paul Kagame.

Ati "Icyo navuga nyakubahwa, abaturage bawe baragukunda. Baragukunda, twaraganiriye, baba ari abari hano n'abari hanze, ibyo bavuga ni uburyo bakunda igihugu cyabo n'ubuyobozi bwabo."

Yakomeje agira ati "Zimbabwe iragukunda kandi ndavuga ibi mu izina ry'ishyaka ryanjye na Perezida Emmerson Mnangagwa, dukunda u Rwanda."

Yavuze ko amateka ya FPR Inkotanyi ajya gusa n'aya ZANU PF muri Zimbabwe kandi urugendo rwo kongera kwiyubaka kw'ibihugu byombi rufitanye isano.

Dr Obert Mpofu wavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, yasanze ari igihugu cyiza ndetse n'abaturage beza by'umwihariko abagore.

Uwaje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Cyriaque Nshimiyimana, waje azanye intashyo za Perezida Ndayishimiye Evariste, yavuze ko Abarundi n'Abanyarwanda basanzwe ari abavandimwe.

Yashimye Umuryango FPR Inkotanyi uyobowe na Perezida Kagame, agaragaza ko wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Ibyo wakoze biragaragara, aho ugejeje igihugu mu iterambere, turabona aho ugejeje amahoro n'umutekano mu gihugu. Ni ibyo gushima kandi turabashimiye cyane."

"Mu Burundi tuvuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, uru rugendo twagize ni igikorwa gikomeye cyane cyo kunga ubucuti kandi ndetse mwatubereye urugero wowe na perezida wacu ngo dukomerezeho, dukomereze kuri iyo ntambwe kugira ngo dukomeze umubano mwiza n'ubuhahirane."

Nshimiyimana yavuze ko icyo baharanira ari ukugira ngo Abarundi n'Abanyarwanda bagenderanire ndetse bahahirane kuko ari abavandimwe.

Ati "Turabamenyesha ko twifuza gutera intambwe. Natwe tuzabatumira, muzatwitabe mubone aho tugejeje duteza imbere abaturage dushinzwe. Dukeka ko Abarundi n'Abanyarwanda dukoreye hamwe, twatera imbere, tukanateza imbere Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba."

"Turi kumwe twese birashoboka, ibi bihugu byacu twabigeza ku iterambere rirambye ndetse n'umubano mwiza. Nk'ishyaka riri ku butegetsi twahisemo kuza hano kugira ngo tubonereho umwanya wo kwagura ubucuti no kwigiranaho ikiranga ishyaka ry'ukuri."

Une délégation du Parti @CnddFdd a participé hier au congrès du FPR-Inkotanyi au pouvoir au #Rwanda. Un moment privilégié d'échange d'expériences et de renforcement des liens d'amitiés entre les deux formations politiques au pouvoir, et d'autres partis présents à ce rendez-vous. pic.twitter.com/UuhuunPUdS

â€" CNDD-FDD (@CnddFdd) April 3, 2023

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzania, Anamringi Macha, yavuze ko nyuma y'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, Abanyarwanda babashije kongera kwiyubaka barangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

Ati "Intsinzi yanyu yabashije kubageza kuri uyu mutekano ndetse n'iterambere ry'imibereho n'ubukungu."

Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize.

Ati "Iki ni ikintu cyo kwishimira. Rero ni ingenzi gukomeza uyu mutekano n'amahoro kuko nibyo bizatuma Tanzania ikomeza kugira uruhare mu kubaka ibihugu byacu."

Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira kandi byagizwemo uruhare na Perezida Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange.

Ati "U Rwanda rwavuye kure bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwanyu ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabashimiye. Twaje hano kwiga gutekereza kure, kuba umwe […]."

Ngamana yashimiye Perezida Kagame by'umwihariko avuga ko Afurika yose itewe ishema no kuba imufite.

Umuyobozi mu Ishyaka PCT riri ku butegetsi muri Congo-Brazaville, Gabriel Ondongo we yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza binyuze mu masezerano y'ubufatanye byagiranye kandi ari umubano uzakomeza kwagurwa.

Ati "Byose ni imbuto z'ubuyobozi bukorera mu mucyo bw'abaperezida bacu. Ndashimira Perezida Kagame wahisemo kubanisha abaturage bunze ubumwe kandi baharanira iterambere ry'igihugu cyabo.'"

"Ishyaka ryacu ryizihije imyaka 54, ryishimiye kwitabira ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 ya FPR Inkotanyi. Twishimira impinduka mwazanye mu gihugu, Afurika yishimira ibikorwa mumaze kugeraho ndetse n'umutekano bigizwemo uruhare n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame."

Gabriel Ondongo yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi, ariyo izagena ahazaza heza n'icyerekezo cy'umuryango ndetse n'igihugu muri rusange.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China [CPC] riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati "FPR Inkotanyi yayoboye Abanyarwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu. Muri iyi myaka, Isi irabona u Rwanda rwunze ubumwe, rufite amahoro n'umutekano ndetse n'ubushobozi."

Yakomeje agira ati "Hamwe n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame, u Rwanda ruzakomeza kugenda mu rugendo rw'iterambere, kandi CPC izakomeza gufatanya namwe mu gushyiraho amahirwe menshi ku baturage bacu."

Indi mitwe ya Politiki yoherereje ubutumwa bw'ishimwe kuri FPR Inkotanyi ni nka Communist Party of Cuba ndetse n'ishyaka rya Russian Conservative Political Party riri ku butegetsi mu Burusiya.

Aba bayobozi bose bagaragagaje ko bishimiye ko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi, bamwifuriza ishya n'ihirwe.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China (CPC) riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira
Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize
Dr. Obert Mpofu wa Zanu-PF ni umwe mu bitabiriye Inama Nkuru ya RPF Inkotanyi
Cyriaque Nshimiyimana wa CNDD/FDD yashimye ko u Rwanda rwashyigikiye kandidatire y'u Burundi ku buyobozi bwa EALA
Addisu Arega Kitessa wo muri Prosperity Party of Ethiopia yagaragaje ko u Rwanda rufite amasomo menshi ku byo rumaze kugeraho
Roque Silva Samuel wa Frelimo yavuze ko u Rwanda na Mozambique bifitanye amateka
Peter Lam Both wa SPLM yavuze ko iyi mitwe ya politiki yombi iharanira impinduka mu mibereho y'abaturage
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye
Gabriel Ondongo uhagarariye ishyaka PCT ryo muri Congo-Brazzaville, yashimye imiyoborere u Rwanda rufite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifuni-ibagaraga-ubucuti-ni-akarenge-mu-mutima-w-amashyaka-yatumiwe-mu-isabukuru

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)