#Igikombe cy'amahoro: APR FC yatsinze Marines FC ,Rwamagana FC itungura Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga mu Bugesera mu gihe Rwamagana City iheruka guhemba ukwezi kumwe muri atatu yatunguye Kiyovu Sports.

APR FC yasezereye Ivoire Olympique yari yahuye na Marines FC yasezereye Etincelles FC mu cyiciro giheruka.

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 6 w'umukino ku gitego cya Bizimana Yannick.

Ni igitego yinjije ku mupira wabanje gukorwaho na Omborenga Fitina bari kumwe mu rubuga rw'amahina.

Ku munota wa 31,Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira mwiza yahawe na Mugisha Gilbert,yinjira mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Matabaro.

Ku munota wa 37,Marines FC yabonye penaliti nyuma y'aho Omborenga Fitina akiniye nabi Amimu.Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego kuri iyo penaliti.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya APR FC kuri kimwe cya Marines FC.

Nubwo APR FC yagerageje gushaka ibindi bitego mu gice cya kabiri,umukino warangiye nta kindi gitego cyinjiye.

Umukino wo kwishyura uzabera i Rubavu ku wa 25 Mata.

Ku rundi ruhande,Rwamagana City FC yari imaze amezi 3 idahemba,yahembye ukwezi kumwe abakinnyi bayo bemera gukina ndetse batsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2.

Undi mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatatu,wasize Mukura VS itsinze Musanze FC igitego 1-0.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/apr-fc-yatsinze-marines-fc-nk-ibisanzwe-rwamagana-fc-itungura-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)