Igirire icyizere, ugerageze: Perezida Kagame yeretse urubyiruko ibanga ryo kugera ku ntsinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko muri Sèmè City, ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga muri Bénin. Ni urubyiruko rurenga 100 ruhabwa amahugurwa ku bushakashatsi ndetse no guhanga udushya.

Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko ibanga ryo kugera ku ntsinzi ari ukumenya ko buri kimwe cyose gihera ku muntu ku giti cye, ibyo afite mu bitekerezo ndetse n'icyo ashaka gukora no kugeraho. Ibi kandi bigendana no kugira intego yo gukora cyane no gukora byinshi.

Ati "Igirire icyizere, hanyuma utinyuke ugerageze. Ubwawe wabishobora, wabikora. Icyo usabwa gukora ni ikintu kimwe, genda ugerageze, ntuzacike intege ngo uzibukire".

Perezida Kagame yabasangije uburyo hari benshi batangarira ibyo yakoze n'iterambere agejeje ku Rwanda mu ngeri zitandukanye, ababwira ko ibanga ari "ukudacika intege".

Ati "Niba hano byanze, geragereza ahandi, niba muri kimwe byanze, gerageza ikindi. Komeza ugerageze kuko nutabikora ni iki ushaka gukora, kwicara ntugire icyo ukora? Nugerageza uzabigeraho uko byaba biri kose, ariko niba utagerageje ntabyo uzageraho".

Yijeje urubyiruko ko inzego z'ubuyobozi zizakora ibishoboka byose kugira ngo habeho uburyo bufasha urubyiruko kubyaza umusaruro ibirurimo. Ibi ngo ni byo bizakemura ikibazo cy'aboherezwa kwiga mu mahanga ntibasubire mu bihugu byabo.

Ati "Niba hari uko gutwara ubwenge n'ubushobozi ahandi, ni uko mbere na mbere hano hari ubwenge bujyanwa ahandi, mureke dushore imari muri ubwo bwenge".

Perezida Kagame asanga "ishoramari rikwiye gukorwa ku bakiri bato kugira ngo bisanzure, bavuge ibibarimo, bigaragaze bityo babashe gutanga ibiri mu bwenge bwabo byose".

Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Bénin mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw'ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y'inzego z'ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by'ubucuruzi n'inganda, ubukerarugendo n'ishoramari.

Biteganyijwe ko itsinda rihuriweho n'abo ku mpande zombi rizongera guhurira mu biganiro mbere y'uko uyu mwaka usozwa hanozwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemeranyijweho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igirire-icyizere-ugerageze-perezida-kagame-yeretse-urubyiruko-ibanga-ryo-kugera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)