Iherezo ry'umushinga wo gutangiza Radiyo na televiziyo bya REB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byo Minisitiri Twagirayezu yamurikiwe harimo n'umushinga wa Radiyo na Televisiyo bya REB, asobanurirwa ko byitezweho kuzafasha guteza imbere gahunda zitandukanye z'uburezi.

Amafoto n'ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za REB, agaragaza Minisitiri Twagirayezu n'abakozi b'uru rwego basura ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri 'Studio' za Radio na Televiziyo.

Amakuru IGIHE yaje kumenya icyo gihe ni uko REB yari ifite gahunda yo gutangiza radio na televiziyo byayo byihariye, bizajya byifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye ndetse no guhugura abarimu.

Ni umushinga wari kuba uje ukenewe kuko abibuka uko Radio na Televiziyo byafashije mu bihe bikomeye by'icyorezo cya Covid-19, kuko Radio na Televiziyo ari bwo buryo bwonyine bwari busigaye kugira ngo abana b'u Rwanda babashe gukomeza amasomo kuko abantu batari bemerewe kuva mu ngo zabo cyangwa guhurira hamwe.

Ni icyemezo cyashyizweho na Guverinoma, aho yasabye ko harebwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwakoreshwa mu gukomeza gutanga amasomo abana bari mu ngo zabo. Radio na Televiziyo ni yo yabaye amahitamo ya mbere.

Nyuma y'amezi atanu [Werurwe- Kanama 2020], igenzura ryakozwe na REB n'abafatanyabikorwa bayo ryagaragaje ko 50% by'abanyeshuri bari bateganyijwe ari bo bitabiriye ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Imibare y'iryo genzura yasohotse mu mpera za 2020, yagaragazaga ko hafi 60% by'abanyeshuri bose bumvise amasomo kuri radiyo, byagaragaye ko 15% bakurikiye amasomo kuri YouTube na 50% bakoresheje radiyo zo muri telefone.

Mu buryo bw'amasomo, abakoze igenzura bagaragaje ko abanyeshuri benshi bo mu miryango ifite za televiziyo bagiye bakurikirana amasomo yo kuri televiziyo haba mu mijyi no mu cyaro.

Ni imibare muri rusange igaragaza uruhare Radio na Televiziyo byagize ngo abana b'Abanyarwanda babashe gukomeza kwiga mu bihe byasaga n'ibidashoboka.

Bisa n'aho ari yo mpamvu REB yahise ifata umwanzuro wo gutangiza Radio na Televiziyo kugira ngo bijye bitanga amasomo mu buryo buhoraho n'ubwo abana baba bari ku mashuri ariko bajye babasha kwifashisha ibyo bitangazamakuru mu biruhuko cyangwa no mu bihe bari ku mashuri.

Amakuru avuga ko REB, yaje kubona abafatanyabikorwa batera inkunga uwo mushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo, ibikoresho biraboneka, hatangira urugendo rwo gushaka abakozi n'ibyangombwa.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko ubwo REB yajyaga gusaba inama n'ibitekerezo ku nzego zitandukanye, yagiriwe inama y'uko bitashoboka ko ibigo byose bya Leta bigira za televiziyo.

REB yahise ihindura igitekerezo?

Uwari umushinga wa Radio na Televiziyo, kuri ubu waje kuba uwa 'Multimedia Studio', ikora mu buryo bwo gufata amajwi n'amashusho y'amasomo noneho nyuma agashyirwa ku rubuga rw'ikoranabuhanga [E-Learning] rwa REB.

Uburyo ayo masomo azajya afatwamo, bisa cyane n'uko byagendaga mu bihe bya Covid-19, aho nk'umwarimu w'imibare azajya yigisha isomo, bamufata amajwi n'amashusho noneho bigatuganywa, bigashyirwa kuri urwo rubuga, aho abarimu n'abanyeshuri bose bo mu gihugu bazajya babasha kubisanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyi 'Multimedia Studio' yitezweho kuzafasha mu kunganira uburyo busanzwe bwo kuzamura ireme ry'uburezi.

Ati 'Mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry'uburezi cyane ko mu gihe cya Covid-19 hari amasomo yateguwe akanozwa kugira ngo abarimu bashobore gukomeza kwigisha ndete n'abanyeshuri bige. Muribuka ko hari amasomo yagiye anyuzwa kuri televiziyo hakaba n'anyuzwa kuri Radio.'

'Icyo gihe twakoranye n'abafatanyabikorwa bandi ariko bikajyana n'amafaranga menshi. Niho haje igitekerezo, kuki tutashaka uburyo dushyiraho miltimedia studio, tukajya tubasha gufata amajwi n'amashusho y'amasomo atandukanye. Wenda nk'umwarimu wigisha isomo ry'imibare, akaryigisha akarirangiza ku buryo n'undi mwarimu yamwigana.'

Dr Mbarushimana avuga ko nk'uko byagiye bikorwa muri Covid-19, abarimu bagafatwa amajwi n'amashusho akifashishwa mu kwigisha abandi, ariko bizajya bigenda n'ubundi.

Ati 'Bariya batanze ariya masomo [muri Covid-19] bari batoranyijwe mu barimu beza banigisha neza, ku buryo n'undi ushaka kwigisha yajya areberaho. Aho niho icyo gitekerezo cyaziye kugira ngo tujye dufata amajwi n'amashusho ameze neza kandi anoze.'

Uyu muyobozi wa REB avuga ko kuri ubu ibikoresho byose byamaze kuboneka ndetse gahunda yatangiye ikaba ari iyo gufata amajwi n'amashusho y'amasomo atandukanye agashyirwa ku rubuga rw'iki kigo mu ikoranabuhanga ryo kwigira kuri murandasi, 'E-Learning'.

Ati 'Kugira ngo umwarimu wese ushaka kwigisha isomo dufite mu masomo yacu, ajye muri 'E-Learning' arebe uko ryigishwa n'umunyeshuri kandi nawe azajya ajyaho arebe iryo somo cyangwa aryige.'

'Buriya iyo isomo ryafashwe, icyiza cyabyo ni uko umwarimu ashobora kugenda asubiza inyuma, agahagarika, akongera agasubiza inyuma aho atumvise neza. Ikindi nk'amasomo yo muri za laboratwari, aho umwe aba yakoze 'Experiment' zitandukanye, aho usanga umwe yayikora ikazajya ifasha abandi bashaka kuyikora.'

Dr Mbarushimana avuga kandi ko ubu buryo buzajya bufasha no mu mahugurwa y'abarimu kubera ko iyi 'Multimedia Studio' izaba ishobora kwimukanwa.

Ati 'Tuzagira ibigo mu turere, kugira ngo igihe umuntu ashaka guhugura abarimu ashobora kuba ari kuri REB, abarimu nabo bari hirya no hino mu gihugu.'

'Aho uhugura abarimu ashobora kuba ari kuri REB, abarimu bari ku Nkombo cyangwa n'ahandi hagiye hatandukanye, amahugurwa akaba abarimu batavuye hirya no hino.'

Ni ibintu avuga ko bizafasha mu guhugura abarimu bitabaye ngombwa ko bajya kure y'aho bakorera, bityo bakaguma ku mashuri yabo kandi n'amahugurwa nayo agatangwa.

Ati 'Ikindi bizadufasha kubika ayo mahugurwa, kugira ngo igihe habaye andi babe bahera ku byakozwe ubushize. Ruzaba ari urubuga mu by'ukuri rwo kuzamura ireme ry'uburezi cyane ko dufite n'imbuga nkoranyambaga, izo video nto tuzajya dukata, zizajya zishyirwa no ku mbuga nkoranyambaga zacu.'

REB igaragaza ko mu ntangiro z'umwaka w'amashuri wa 2023/24, iyi 'Multimedia Studio' yifashishwa mu gutanga amasomo no guhugura abarimu izaba yaratangiye gukora neza.

Ibikoresho byose byari byarahageze
Wari umushinga ukomeye wo gutangiza radiyo na televiziyo ya REB
Ubwo Twagirayezu yamurikirwaga umushinga wa Radiyo na Televiziyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iherezo-ry-umushinga-wo-gutangiza-radiyo-na-televiziyo-bya-reb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)