Ihurizo rikigaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakora ibyo akenshi binyuze mu gusakaza ingengabitekerezo mu rubyiruko cyane urwavutse nyuma ya Jenoside rutazi amateka, ibikorwa akenshi byitwikira iterambere ry'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga.

Iyi ni nayo mpamvu Inama Ngarukamwaka ya 12 y'Urubyiruko itegurwa n'Umuryango Never Again Rwanda ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe insanganyamatsiko igaruka ku ngamba zakwifashishwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari, EAC.

Ni inama Never Again yari yatumiyemo abahanga mu ngeri zitandukanye aho baganirije urubyiruko ku cyakorwa mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda na EAC.

Umuyobobozi w'Ikigo gishinzwe kurwanya amakimbirane (Center For Conflict Management) akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Aggee Shyaka Mugabe, yavuze ko igikomeza kuzamura ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere harimo n'imitwe yitwaje intwaro igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati 'Nko mu Burasirazuba bwa Congo muri Gashyantare 2021 bari bafite imitwe irenga 130. Imitwe igera kuri 90 iri hafi y'u Rwanda. Imyinshi ishingiye ku moko. Imitwe nk'iyo yitwaje intwaro icyo yitaho ni ukumara abo bita ko badahuje.'

Yavuze ko ingengabitekerezo igaragara mu karere ikomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakayambukana muri Congo, ikagenda yororoka ari naho havuka indi mitwe myinshi igendera muri uwo mujyo.

Uyu muyobozi yavuze ko ikindi gikomeje gutuma ingengabitekerezo yiyongera mu karere ari ubuyobozi bubi ku buryo bisigaye bigoranye no guhana uwakoze icyaha ahubwo agahabwa rugari ngo akomeze gukwirakwiza ingengabitekerezo.

Ibyo byose bitizwa umurindi n'imyumvire y'uko abaturage bamwe bumva ko basumba bagenzi babo kuko ngo bageze mu bice runaka mbere.

Ati 'Ibyo byarakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biri gukoreshwa muri RDC ndetse biracyagaragara mu mvugo z'urwango bamwe mu bayobozi bakomeje gusakaza mu bihugu byabo. Ni ho ibyo byose bishamikiye. Abantu baratozwa ibintu bakabimira bunguri.'

Dr Mugabe agaragaza ko mu gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyizeho amasomo atandukanye mu mashuri arimo iryiswe Citizenship and Transformative Education ryigishwa mu mashuri yose kugira ngo abantu batozwe kubaka amahoro n'abandi.

Avuga ko hari n'andi masomo yashyizweho mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye no kwiga no kurwanya Jenoside (Genocide Studies and Prevention) ariko ngo yigwa n'abantu bake ugereranyije n'abakeneye kuyiga.

Ngo hari abageze ku cyiciro cya kane ariko kuva batangira nta cyiciro kirarenga abantu 15, akemeza ko hakenewe izindi mbaraga zirenze, ayo masomo akigwa kugeza no mu mashuri abanza.

Yemeza ko hagomba no gushyirwa imbaraga mu matsinda yo mu bigo by'amashuri bitandukanye agamije kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa kuko nko muri Kaminuza y'u Rwanda batarenze 300 mu gihe iyo kaminuza ifite abarenga ibihumbi 33, agasaba ko byakwigwaho kuko biha umwana kubona ubumenyi atigira mu ishuri.

Umuyobozi Mukuru wa Iriba Center, ikigo gitanga ubufasha mu bijyanye n'ikoranabuhanga no gushyingura inyandiko mu buryo bugezweho, Mugiraneza Assumpta, yabuze ko ikoranabuhanga ritagarukira ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Avuga ko ikoranabuhanga ari ikintu cy'agaciro gikomeye kigizwe n'ubumenyi bwaba ubuvanwa mu muryango n'ubujyanye no kumenya amakuru bigafasha nyirabwo kugira ubushobozi bwo kubigenzura.

Mugiraneza avuga ko mbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rwabanza kuzimenya, bakabijyana no kuganira n'amakuru y'ibyabaye bakabona impamba ikwiriye, izabafasha kumenya uburyo batagwa mu mitego y'abagambiriye gupfobya Jenoside abubwo bakabarwanya bifashishije ibyo bazi.

Ati 'Umuntu uzakubwira ngo nta Jenoside yabaye ntazagutere umwanya kuko aba azi icyo ahakana. Wowe voma ubumenyi umenye impamvu y'ibyo byose, ubundi umenye icyo izo mbuga zigufasha mu gukwirakwiza ubwo bumenyi wabonye.'

Yavuze ko ingengabitekerezo atari ikintu umuntu arwanya kigahita kigenda kuko kurandura urwango rwashinze imizi mu mitima y'abantu bisaba ubutwari bukomeye cyane no gufata umwanya wo gusesengura.

Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, yavuze ko politiki y'u Rwanda ijyanye no kujyanisha imvugo ikaba ingiro yatumye bahinyuza inyigisho z'urwango bari barahawe.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga cyangwa itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza rifasha mu guhindura benshi intekerezo, yerekana ko we yahinduwe n'Ikinamico Musekeweya binyuze mu guhindurwa n'inyigisho zatangirwagamo.

Ashingiye ku buzima yanyuzemo mu mashyamba ya Congo, avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kenshi ari nabyo byageze mu 1994 igashyirwa mu bikorwa, akagaragaza ko atemeranya n'abapfobya Jenoside bakanayihakana bavuga ko byatewe n'indege.

Bahati yavuze ko kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside hagamijwe kubaka ubumwe bisaba kwiyambura intekerezo z'amoko ukabona ko ineza y'u Rwanda iri mu biganza byawe.

Dr Mugabe yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gusakazwa n'imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC yimakaje amoko
Assoumpta Mugiraneza yavuze ko mbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga urubyiruko rwabanza kuziga rukamenya ibyiza n'ibibi byazo
Bahati wahoze mu mashyamba ya Congo
Dr Madelene Ndegeya Kazindu yagaragaje ko buri wese waba umuganga cyangwa undi wese afite uruhare mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-rikigaragara-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)