Ikinyafu na Akinyuma zagaragaye mu ndirim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023 Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru mu gihugu cy'u Burundi, CNC rwatangaje ko hari indirimbo z'abahanzi b'Abarundi ndetse n'abanyamahanga barimo abahanzi Nyarwanda Bruce Melody na Juno Kizigenza, zibujijwe gucurangwa mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n'amashusho ku butaka bw'icyo gihugu.

Urutonde rw'indirimbo 33 rwiganjemo indirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi mu Burundi, zirimo Kirungo, Inzoga n'ibebi, Mwende, Suguma, Umudodo, Legend, ibisusu, n'izindi, ntizemerewe gucurangwa ku maradiyo n'amateleviziyo akorera  ku butaka bw'u Burundi, nk'uko byemejwe na Nahimana Vestine uyobora Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa CNC yavuze ko icyatumye izo ndirimbo zihagarikwa, byatewe no kutubahiriza umuco gakondo w'Abarundi.

Inkomoko: La Nova Burundi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128461/ikinyafu-na-akinyuma-zagaragaye-mu-ndirimbo-33-zitemerewe-gucurangwa-mu-burundi-128461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)