Ikirunga cyo mu Burusiya cyarutse gihindura amanywa ijoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikirunga cyo mu Burusiya cyarutse cyohereza ivu mu birometero bisaga 20 mu kirere ndetse gihindura amanywa ijoro byatumye ingendo z'indege zinyura mu gace kirimo zihagarara.

Iki kirunga cyitwa Shiveluch cyo mu burasirazuba bwa Kamchatka Peninsula cyarutse mu ijoro cyohereza ibyotsi by'umukara n'ivu ryinshi mu duce tucyegereye.

Amahindure [ibikoma bitemba]y'ikirunga yanyanyagiye agera kure cyane ndetse abantu benshi bagituriye bavuze ko nta manywa yigeze abaho.

Iki kirunga cyatanze ibimenyetso mpuruza byo kuruka umwaka ushize ariko mu ijoro ryakeye kuwa 10 Mata nibwo cyarutse ndetse ibyo bikoma byacyo byegera ahategerwa gari ya moshi.

Abaturage bavuze ko ibyotsi byacyo by'umukara byakingirije izuba mu gitondo ntibwacya mu gace.

Umwe yagize ati "Izuba ryagombaga kurasa ariko ntabwo ryabonetse.

Umudugudu watwikiriwe n'vu ry'ikirunga cya Shiveluch.Hari umwijima,nta kintu wabona."

Iki kirunga gishobora gutuma ingendo z'indege zimara igihe zitanyura muri aka gace nkuko byagenze ubwo ikirunga cya Eyjafjallajökull cyo muri Iceland cyabigenje ingendo 16,000 zigasubikwa,umunsi umwe.

Nubwo nta muntu utuye hafi n'iki kirunga,amashuri menshi yo mu gace ka Kamchatka peninsula yafunzwe ndetse abantu basabwa kuguma mu nzu.

Iki kirunga cyaherukaga kuruka muri 2007 ndetse ngo kiri mu bifite impuzandengo nyinshi yo kuruka ku isi kuko kiruka inshuro 60 mu myaka 10,000.





Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ikirunga-cyo-mu-burusiya-cyarutse-gihindura-amanywa-ijoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)