Imiryango ibihumbi 27 mu Mujyi wa Kigali ituye mu maregeka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisobanurwa ko ahantu hashobora gushyira ubuzima bw'uhatura mu kaga ari mu bishanga, ahantu hahanamye muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy'ubutabazi.

Ku rundi ruhande ariko usanga hari ahantu hatuwe n'abantu kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hamwe muri ho abaturage bagiye bimurwa ariko kugeza ubu hari aho bitarakorwa.

Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugeza ubu imibare y'abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igenda igabanyuka.

Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, yagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa kugira ngo abatuye mu maregeka bagabanyuke.

Ati 'Imibare igenda igabanywa bitewe n'imishinga itandukanye Umujyi wa Kigali ugenda ukora yo kuvugurura utujagari, hakorwamo ko nibura buri nzu ibasha kuba yegerwaho kongeramo inzira z'abanyamaguru, imihanda, ruhurura zitwara amazi [...] bityo rero ibyo bikorwa iyo bishyizwemo ni ukuvuga ko aho hantu abahatuye, ubuzima bwabo ntibuba bukiri mu kaga.'

Imishinga itandukanye yo kuvugurura utujagari irimo uwo kuvugurura mu Biryogo, kubaka inzu zigezweho kuri ruhurura ya Mpazi, kuvugurura mu Gatenga biteganya gutangira vuba n'indi itandukanye.

Dr Mpabwanamaguru ati 'Uko aho tugenda tuhatunganya, ni ukuvuga ngo hari aho abantu bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ariko noneho haba hahawe ubuzima.'

Ibibanza 24,444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27, nibyo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw'ubutabazi.

Ati 'Ariko uko ibikorwaremezo bigenda byubakwa na gahunda zindi zo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bigenda bihinduka hahandi hagaragaraga nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hahabwa ubuzima.'

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu bindi bikorwa birimo gutunganya uduce two guturamo, bituma hari abaturage baba bahatuye hari amaregeka bikarangira hahawe ubuzima.

Dr Mpabwanamaguru agaragaza ko hari n'izindi ngamba zihari zo gutunganya ibishanga, hafatwa amazi ashobora guteza imyuzure kandi nazo zifasha mu miturire inoze.

Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuvugurura ibice bimwe na bimwe by'amaregeka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ibihumbi-27-mu-mujyi-wa-kigali-ituye-mu-manegeka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)