Iyi gahunda izagera mu gihugu cyose yateguwe n'ibigo bya leta birebana n'ibijyanye n'ingufu EDCL/REG, aho abaturage batuye mu bice bitandukanye by'igihugu bagiye kujya bahabwa Gaz n'imbabura zibungaunga ibidukikije hirindwa guhumanya ikirere.
Abaturage batishoboye bari guhabwa ibikoresho bihendutse kuko hari amafaranga bishyurirwa na Leta ya Nkunganire, ku buryo nka Gaz isanzwe igura ibihumbi 78Frw barimo kuyihabwa ku mafaranga ibihumbi 42Frw.
Mu bukangurambaga bwo kwitabira gukoresha izi mbabura na Gaz, mu Karere ka Rubavu na Musanze, abaturage babwiwe ibyiza byabyo.
Birimo kuba amashyiga arondereza ibicanwa bigatuma uyakoresha azigama amafaranga, gutekera heza hatari umwanda, kurinda indwara z'ubuhumekero no gufasha ubikoresha gukora indi mirimo.
Gukoresha amashyiga avuguruye ni ibintu byiza cyane kuko araramba, aba yarasuzumwe n'Ikigo gishinzwe ubuziranenge, arondereza ibicanwa, afite umutekano uhagije ku buryo nta kwikanga ngo riratwika inzu n'ibindi.
Habarurema Evariste wo mu murenge wa Gisenyi yashimye iyi gahunda leta avuga ko kuba ishyiga rya Gaz ryaguraga ibihumbi 78Frw kuri Nkunganire riri kugura amafaranga ibihumbi 42Frw, ari inyungu izamura umuturage.
Agira ati "Ndi mu bantu batitaga ku gukoresha gaz ariko kuba leta yatangiye kutwunganira batwishyuriraho make ni byiza cyane, turifuza ko zigera kuri benshi. Ndashishikariza abaturage turi mu cyiciro kimwe cy'Ubudehe kwitabira gukoresha gaz zirondereza ntizangize n'ibidukikije kuko iriya myuka ihumanya itera indwara'.
Umugwaneza Mediatrice wo mu murenge wa Rubavu, avuga ko yari akeneye Gaz ariko agasanga ihenze akishimira inkunga ya leta itumye ayibona kuri make.
Ati "Nari nkeneye gaz n'aya mashyiga kuko amfasha guteka mfite isuku n'ubuzima bwanjye butekanye kandi mbibonye bidahenze kuko nzishyura ibihumbi 15Frw andi azishyurwa na leta."
Umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (EDCL) mu mushinga wibanda ku gufasha abanyarwanda 'Tekera Aheza', Alain Patience Niyibizi, avuga ko iyi gahunda ya nkunganire ku mashyiga atangiza ikirere mu gihugu hose igamije kugeza ku banyarwanda imbabura za Rondereza, Amashyiga ya gaz, amashyiga ya palete n'amakara ku ngo ibihumbi 500.
Ati "Leta y'u Rwanda yunganira abaguzi ku giciro ibikoresho bisanzwe bigura. Hari abunganirwa ku kigero cya 90%, icya 70% ndetse hari n'abunganirwa kugeza kuri 45% intego akaba ari uko tuzaba twabashije ukugabanya ibicanwa kugera ku kigero cya 42% muri 2024".
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemeza ko kuva iyi gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha amashyiga n'ibicanwa bitangiza ibidukikije yatangira imaze gutanga umusaruro.
Avuga ko iyi gahunda yatangiranye n'imirenge umunani muri 12 igize akarere, asaba abadafite ubushobozi buhagije kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiba cyabahaye.
Kambogo yakanguriye abaturage bose gukoresha aya mashyiga n'imbabura mu gutsinda burundu ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'imyuka ihumanya ikirere kuko ishyira ubuzima bwabo ku kaga.
Ati "Dufite ingo nyinshi zaciye ukubiri no gukoresha uburyo bwa gakondo, kuri ubu bakoresha amashyiga avuguruye muri gahunda ya Leta ibinyujije mu bigo byayo, natwe ubukangurambaga turabukomeje."
Iyi gahunda ya leta y'u Rwanda Ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ingufu (EDCL) ikaba izagera mu turere twose bikajyana na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (2017-2024) izwi nka NST1 kugira ngo Abanyarwanda batere imbere kandi bagire imibereho myiza babigizemo uruhare.