Imitwe ifasha FARDC yasubiranyemo ipfa ibice M23 yari imaze kuvamo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imitwe ibiri iri mu isanzwe ifasha igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasubiranyemo, irwana inkundura mu bice byo muri Rutshuru na Masisi, nyuma yuko umutwe wa M23 urekuye ibice yagenzuraga.

Bivugwa ko iyi mirwano ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Mata 2023 muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kiwanja mu bice bya Busumba, Mpati, Kivuvuye.

Uwatanze amakuru y'iyi mirwano, avuga ko yabaye hagati y'amashami abiri y'umutwe wa Nyatura usanzwe ubarizwa mu bufatanye bw'imitwe yiyemeje gufasha igisirikare cya Congo.

Nanone kandi kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mata, hari habaye imirwano y'iyi mitwe mu bice bya Bishange muri Sheri ya Buhande.

Aho umutwe wa M23 urekuriye ibice wari warafashe, haravugwa ko imwe mu mitwe yakunze guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, ikajya kongera guhohotera abaturage.

Gusa umutwe wa M23 urabyamagana, ugasaba ko ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba,zarushaho kurinda abaturage wazisigiye, bitaba ibyo ukongera kwegura intwaro.

Uyu mutwe kandi ubwo warekuraga ibi bice, wavugaga ko FARDC ndetse n'imitwe bafatanya, badakwiye gukandagiza ikirenge muri ibyo bice mu gihe cyose amasezerano bifuza kugirana na Guverinoma ya Congo atarabaho.

Umutwe wa M23 umaze iminsi urekura uduce wari warigaruriye mu Burasirazuba bwa RDC, mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

Kuwa 3 Mata 2023 uyu mutwe wari warekuye agace ka Bunagana gashyikirizwa ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EACRF.

Umuvugizi w'Ingabo za Uganda, UPDF, Brig. Gen Felix Kulayigye Kuri uyu wa 10 Mata 2023 abinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko Ingabo za Uganda ziri muri EACRF zamaze kugera mu gace ka Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, karekuwe n'umutwe wa M23.

Ati "Ingabo za Uganda ziri muri EACRF zageze i Kiwanja muri Rutshuru, nyuma y'uko M23 itanze ako gace ko mu Burasirazuba bwa RDC."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imitwe-ifasha-fardc-yasubiranyemo-ipfa-agace-m23-yari-imaze-kuvamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)