Impamvu IBUKA yashyize ingufu mu gukusanya ubuhamya bw'Intwaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu Jenoside yakorewe Abatutsi ifite byinshi itandukaniyeho n'izindi zabanje nk'iyakorewe Abayahudi n'izindi, bijyanye n'ubukana yakoranywe.

Birimo kuba yarahitanye Abatutsi benshi mu gihe cy'iminsi ijana gusa, bivuze ko nibura buri munsi, Abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.

Bijyana n'uko abantu bishe abo bafitanye isano, aho umubyeyi yicaga uwo yabyaye ngo kuko yamubyaranye n'Umututsi, mwihariko aho intwaro zakoreshejwe cyane ari iza gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye, inzego z'ubuyobozi zagize uruhare rufatika, amahanga yateranye Abatutsi n'ibindi.

Ibyo byose bigaragaza ubugome Abatutsi bakorewe ari na yo mpamvu u Rwanda rurajwe ishinga no gukusanya ibimenyetso bya Jenoside kugira ngo ayo mateka azajye yigishwa no mu mashuri hakumirwa ko yazasubira ukundi.

Ubwo buryo kandi burimo n'ubwatangiye vuba bwo gufata ubuhamya bw'Intwaza cyane ko benshi bageze mu za bukuru.

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru.

Yavuze ko batangiye no gukusanya amakuru aberekeye ndetse ko azifashishwa mu bihe bizaza mu gufasha abato kwiga ku ngaruka za Jenoside, mu bushakashatsi n'ibindi.

Ati 'Gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside ni ikintu twese nk'Abanyarwanda dukwiriye guharanira. Uretse ko ari imfashanyigisho ku kwiga amateka yacu, bidufasha no guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Avuga ko abo bapfobya, benshi bagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga bashaka ko Jenoside yasibangana ariko akemeza ko ubwo buhamya buzaba ibimenyetso byiza yo guhinyuza bene abo bagoreka amateka.

Mujyambere yemeza ko bizanagira uruhare ku bihugu bitandukanye bikunze kugenda biguru ntege mu guta muri yombi abajenosideri babihungiyemo ndetse bibe ubutumwa bwiza ku bihugu bikomeje guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito itari yo.

Yavuze ko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso, bizifashishwa kurinda ahari ho hose hashobora kongera kuba indi Jenoside mu Isi binyuze mu kugaragaza bimwe mu bimenyetso mpuruza bishobora gutuma itutumba aho ari ho hose, hashungiye ku byabaye mu Rwanda.

Ati 'Murabibona ibiri kubera muri RDC aho Abatutsi barimo kwicwa. Ariko abavuga bagaruka kuri M23 ntibagaruke kuri abo Batutsi bicwa, ntibavuge ibyo FDLR ikora cyangwa ngo bagaruke ku mutekano muke utezwa n'iyo mitwe yose. Turifuza ko ayo makuru azadufasha kwerekana bene ibyo bikorwa n'ingaruka zabyo.'

Mu mpera za 2022, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko bamaze imyaka myinshi bakusanya ubuhamya bugera hafi ku 1000 bw'abacitse ku icumu n'abarinzi b'igihango kandi bugomba kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mashusho n'amajwi.

Hagaragajwe ko ari intambwe izaterwa hagamijwe gufasha abantu kurushaho kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko inzibutso nyinshi ubu buryo nta bubonekamo.

Ibimenyetso by'amateka ya Jenoside bifite akamaro kandi no kwigisha ababyiruka kuko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakenera kumenya amakuru yose y'uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka zayo mu rwego rwo kubigisha kwirinda ko itazongera kubaho ukundi, ibyo byose bikaba bibitswe mu bimenyetso byose usanga mu nzibutso.

Mu gukomeza kubika amateka mu buryo bugezweho hamaze gukorwa 'Scanning' aho kandi inyandiko z'Inkiko Gacaca zirenga miliyoni 40 zose zimaze gushyirwa muri mudasobwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru
Intwaza ituye mu Mpinganzima ya Huye ubwo we na begenzi be basurwaga n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu gukomeza kubaba hafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ibuka-yashyize-ingufu-mu-gukusanya-ubuhamya-bw-intwaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)