Impanuro za Akingeneye ku bahisha abana bafite ubumuga mu gikari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akingeneye avuga ko nubwo hari abantu batinya kumwegera kubera isura ye, yemeye kwiyakira uko ari, ubu akaba ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza aho yiga itangazamakuru n'itumanaho afatanya no gucuruza ibirungo by'ubwiza (Make Up).

Uyu mukobwa w'imyaka 23 ashimira ababyeyi be batumye atinyuka kujya aho abandi bana bari kuva akiri muto, nubwo bamutinyaga kubera uburyo yari apfutse umutwe wose uretse amaso.

Ibi ni bimwe mu byo Akingeneye yagarutseho mu buhamya yatangiye mu ihuriro rya Story Telling Night ryabaga ku nshuro ya kabiri ritegurwa na Interact Rwanda.

Akingeneye avuga ko nubwo yahuye n'ikibazo akiri muto ariko ubu yumva ko ari mwiza ndetse hari umugambi Imana imufiteho.

Yagize Ati 'Bambwira ko ubwo nari muto mfite imyaka itatu ndwaye malaria numvise mfite imbeho njya mu gikoni aho bari batetse ngiye kota mpageze ngira isereri ngwa mu nkono y'ibishyimbo iri ku ziko.'

Ubu bushye bwatumye amara imyaka itatu ari mu bitaro aho yavuye ajya gutangira ishuri ariko abana bakamutinya bakamuhunga nyamara we yumvaga yabasanga bagakina.

Ati 'Njya gutangira kwiga byari bikomeye cyane, nari nkifite ibipfuko , abana bantinya, nanjye ndwana no kwihisha izuba ariko numvaga nabegera tugakina.'

'Ibyo nabinyuzemo mbifashijwemo n 'umuryango wanjye , navuye ku myaka itatu ubu ngeze kuri 23 ndabizi ko ndi umukobwa mwiza nubwo mutabimbwira ariko niyiziho ko ndi mwiza, nkunda guseka cyane mba numva nahora nishimye.'

Umubyeyi wa Akingeneye yamwigishije uko yakegera abantu akabaganiriza agira inama imiryango ifite abana bafite ubumuga kutabahisha mu nzu ahubwo ko bakwiriye kubigisha uko babaho muri sosiyete.

Yagize ati 'Imiryango myinshi ifite abana bafite ubumuga babahisha mu nzu, ibyo sibyo ntimukabyemere, njye buriya nahoraga ku muryango nakira abaza mu rugo.'

Yakomeje avuga ko n'iyo mu rugo iwabo habaga hari abana bari gukina hanze akajya mu cyumba umubyeyi we atabyishimiraga agahita amusangayo akamusohora ngo ajye gukina n'abandi bana.

Ati 'Ubwo bwari uburyo bwo kuntinyura ngo mbone uko nabashaka kubana n'abandi bana. Ubu umutima wanjye unyemerera kujya aho abantu bari, ubushye bwanjye ntabwo bwatuma ntakora, mureke tubwirane inkuru zacu kugira ngo tubohorane imitima tuvuge inkuru z'ubuzima bwacu Kandi hari benshi zafasha.'

Uyu mukobwa ari kwiga itangazamakuru muri kaminuza ya Mount Kenya aho yagiye kubyiga azi neza ko hari abantu bazavuga ibijyanye n'isura ye ariko ibyo ntibyamuciye intege yemeza ko n'akazi azakabona kandi keza.

Gahunda ya Story Telling Night itegurwa na Interact Rwanda iba buri nyuma y'amezi abiri
Story Telling Night yitabirwa n'urubyiruko ruganirizwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye bavuga inkuru z'ubuzima bwabo zigamije kwigisha no gutinyura abashaka kwihangira imirimo
Kuba yarahiye isura ntibimubuza kujya ahari abantu benshi kandi akavuga neza inkuru y'ubuzima bwe adategwa
Akingeneye Olga ashimira umubyeyi we wamuremyemo icyizere ndetse n'uko yaganiriza abandi kugira ngo batazakomeza kumutinya
Julius Mugabo washinze Interact Rwanda itegura gahunda ya Story Telling Night igamije guhugura urubyiruko
Akingeneye Olga ni umwe mu batanze ikiganiro mu ihuriro Story Telling Night yahuriyemo na Gaël Karomba uzwi nka Coach Gaël , Miss Uwimana Jeannette, Eng Twizere Turambe na Julius Mugabo washinje Interact



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-akigengeye-ku-bahisha-abana-bafite-ubumuga-mu-gikari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)