Impanuro za Dr Charles Murigande ku cyafasha urubyiruko gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 22 Mata 2023, ubwo yatangaga ikiganiro ku Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, cyagarukaga ku ruhare rw'urubyiruko rwa gikirisitu mu kubaka igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

Amb Dr. Murigande yeretse urubyiruko ko ikigira u Rwanda urwo ari rwo ari Abanyarwanda, agaragaza bakwiriye guhabwa agaciro no gufatwa neza, buri wese akagira uruhare mu mibereho yabo myiza ya buri munsi.

Yagaragaje ko nubwo izo ari inshingano za buri wese, urubyiruko rufite uruhare runini mu kubaka ubumwe mu Banyarwanda bijyanye n'ubwinshi bwarwo cyane ko bagize 70% by'Abanyarwanda bose.

Ati 'Ni rwo rwinshi kandi ni narwo ruzamara igihe kirekire muri uru Rwanda. Ubu rero ni mwe mufite uruhare runini kuri uru Rwanda n'ubumwe bwarwo.'

Yagaragaje ko urubyiruko rubaye abakirisitu nyabo rwakubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kuko umukirisitu ari umuntu uba waravuye mu byaha, warahindutse ikiremwa gishya ndetse wera imbuto za gikirisitu zirimo n'iz'urukundo.

Ati 'Niba wera imbuto za gikirisitu uba ukwiriye gukunda buri Munyarwanda wese. Nimubikora byanze bikunze ntaho gusenyuka k'ubumwe bw'Abanyarwanda kwaturuka ahubwo bizaba ari ukububiba.'

Yagaragaje ko kwihangana, kwera imbuto zo kugwa neza ku bantu bose baba abatagukunda n'abagukunda na byo bigira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe, kuko 'n'uwo utagukunda ageraho agahindura intekerezo bijyanye n'ineza umugirira.'

Yifashishije igice cya gatatu cy'Abakolosayi muri Bibiliya herekana uko abakirisitu bakwiriye kubaho, yemeza ko uwabikurikiza yaba abaye umukirisitu nyawe bikamufasha mu kubahiriza za ndagagaciro z'Ubunyarwanda.

Ati 'Nko ku murongo wa 11 havuga ko 'aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose'.'

Arakomeza ati 'Nituba abakirisitu nyabo ntabwo hazaba hakiri Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa. Ntabwo hazaba hakiri Umumuyenduga, Umurera cyangwa Umushiru. Tuzajya duhura twese turi abana b'Imana yashyize mu Rwanda ngo tube Abanyarwanda.'

Amb Dr Murigande yasabye urubyiruko kwimakaza indangagaciro zo kubabarira kuko Imana na yo izababarira ibyaha byabo bijyanye n'uko nabo babikora.

Yifashishije isomo riri muri Matayo 6:9 havuga ibijyanye n'uko abakirisitu bakwiriye gusenga, yavuze ko iyo umuntu atangira gusenga agaragaza Imana nka 'Data wa twese' ku buryo ngo abantu bose baba barimo.

Ati 'N'Abatutsi, Abahutu, Abatwa muturanye bose baba barimo aho bari hose. Ujya imbere yayo nk'umuvandimwe wabo kuko ni So wanyu mwese. Ni Data wa twese uri mu Ijuru.'

Arakomeza ati 'Ntabwo wava kubwira So wo mu Ijuru ngo 'Data wa Twese' ngo tube tugitemana, tube tucyangana, tugihemukirana. Dukwiriye kubana nk'abana ba Data umwe. Ibyo nibyo byatanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.'

Yifashishije Igitabo cy'Abaroma 9:2,3 hagaragaza uko Pawulo yakundaga igihugu cye n'Abisirayeli bene wabo, asaba n'urubyiruko ko nk'abakirisitu bagomba gukunda igihugu mu buryo bwose ndetse bibaye ngombwa bakaba bacyitangira.

Ati 'Hari n'abandi muri Bibiliya bakunze ibihugu byabo barabyitangira natwe dukwiye kubikora gutyo kuko tubafatiraho urugero. Twavugamo nka Mose wakunze Abisirayeli, akanga kuguma mu munezero wo kwa Farawo, yiyemeza kujya gupfana ndetse akababaranwa na bo.'

Yagaragaje ko imitekerereze nk'iyo yagira uruhare mu kubaka u Rwanda, abagituye bakamera neza tugakora ibishoboka byose ngo batere imbere, kuko iyo igihugu giteye imbere n'umwiryane ugabanuka.

Amb Dr. Charles Murigande yeretse urubyiruko ko rugomba gusaba Imana kuba abakirisitu ba nyabo kuko bizarufasha kubaka ubumwe mu Banyarwanda
Urubyiruko rwo mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda rweretswe ko rufite uruhare runini mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-dr-charles-murigande-ku-cyafasha-urubyiruko-gusigasira-ubumwe-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)