
Ni inama yabaye kuri uyu wa 27 Mata 2023 yari igamije gufasha urubyiruko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuganira ku mateka ndetse n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu.
Dr Muhayisa yasabye urubyiruko rugera kuri 200 rwitabiriye iyi nama ko mu bihangayikishije ari uburyo bw'ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku kuyipfobya no kuyihakana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ati 'Ni ikintu dushaka ko mudufasha kuko twe (bakuru) turagenda turenga ariko ntabwo turenga burundu kuko twashibutse. Turabinginze kugira ngo mudufashe ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu.'
Uyu muyobozi yashimangiye ko leta yakoze buri kintu cyose kugira ngo rumenye amakuru yose, na rwo rugomba kuzuza inshingano zarwo zo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenososide yakorewe Abatutsi.
Ati 'Rubyiruko rwacu iyo ngengabitekerezo nibavamo mukayirandura aho iri rya hakana n'ipfobya rizaba rivuyeho. Ubu kujya ku mbuga nkoranyambaga si ukubasaba kujya ku rugamba ngo mufate imbunda ahubwo ni ugukurikira mugasubiza mudatukana nk'uko bariya bigisha ingengabitekerezo babikora.'
'[Abakoze Jenoside] ntako batagira kugira ngo bakomeze batwice, kuko babashije kutwica ku mubiri baratsindwa none barimo baratwica mu bitekerezo bahakana ibibi bakoze bahakana abo bishe, banga kwerekana aho babajugunye.'
Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin yavuze ko uyu ari wo mwanya mwiza w'urubyiruko kuko ari rwo rufite urufunguzo rw'ejo hazaza heza, binyuze mu guharanira amahoro ku mu Banyarwanda n'Isi muri rusange.
Ati 'Ni ingenzi ko mwibuka ariko munigira ku mateka munakomeza kwiyubaka. Ingengabitekerezo ya Jenoside yambura abantu ubumuntu igashyira mu bikorwa ubugizi bwa nabi, ibitwara ubuzima bw'abantu.'

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Joseph Ryarasa Nkurunziza, yavuze ko urubyiruko nk'abayobozi b'ejo hazaza bafite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y'abantu hagamijwe kubaka amahoro.
'Ati mwige amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma mukore ubukangurambaga mugaragaza ingaruka zayo, bibafashe mu guhangana n'imvugo z'urwango zigaragara ahantu hose. Mugomba gukoresha izo mbuga nkoranyambaga abapfobya nabo bakoresha mukanyomoza amakuru batanga.'
Uruhare rw'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga
Kuri ubu Abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahinduye umuvuno basa n'abagaba ibitero ku mbuga nkoranyambaga bashaka kuyobya urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rutazi amateka.
Ishimwe Karangwa Claude ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, yavuze ko kugira ngo bakomeze guhangana n'abo basize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abandi bapfobya bagomba kubanza kumenya amateka.
Ati 'Dufite henshi twakura amakuru nyayo. Nitumara kuyamenya nibwo natwe tuzajya guhangana n'abo bakoze Jenoside bashaka gusibanganya ibimenyetso, dufite amakuru yose asabwa.'
Ni igitekerezo ahuza na mugenzi we Tito Harerimana ukoresha izo mbuga cyane wavuze ko ntawe uhejwe mu rugamba rwo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Niba ushaka gukomeza kuba mu mahoro, widamarara ngo wumve ko ntacyo wakora. Hari abarurwaniye natwe tugomba kururwanira mu bundi buryo. Si abo twita abanyapolitiki gusa, buri wese afite inshingano. Umuntu aza agoreka amateka kuri izo mbuga nawe umuhinyuze bijyanye n'ibyo wasomye.'
Uruhare rw'imiryango yashinzwe n'urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Ni igihe cyaranzwe no guhangana n'ingaruka zayo ndetse no gufatanya kugira ngo urubyiruko rumenye amateka hirindwa ko rwagwa mu mutego w'abayipfobya bakanayihakana.
Umuyobozi wa Rwanda We Want, umuryango w'urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rugamije komora ibikomere yasize, Tristan Murenzi yavuze ko urubyiruko rukwiriye gushingira ku buhamya ruba rwumvise mu nama nk'izi bukabukoresha aho ruri hose rugamije kunyomoza abagoreka amateka.
Mugenzi we Intwari Christian, Uyobora umuryango w'Urubyiruko Our Past Initiative, yagize ati 'Twagize amahirwe yo kugira ubuyobozi butavangura niyo mpamvu tugomba gukoresha gahunda bwashyizemo mu kwiga no gukoresha ubwo bumenyi twahawe mu gukomeza kubaka igihugu.'
Inama yateguwe na Never Again yanashimiye amatsinda atandukanye yanditse inyandiko zitandukanye ku bijyanye n'Amateka yaranze u Rwanda.









Amafoto: Never Again Rwanda