Ni ibaruwa ndende yanditswe na Adama Dieng na Prof Gareth Evans, bagaruka ku mwuka mubi urimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Dieng yabaye Umujyanama wihariye w'Umuryango w'Abibumbye ndese ari mu bashinze umuryango Alliance Panafricaine pour la Transparence et l'État de droit anabereye umuyobozi, mu gihe Prof Gareth Evans yabaye Minisitiri muri Australia ndese yayoboye umuryango International Crisis Group.
Muri iyo baruwa bavuga ko mu gihe muri Mata Isi yose iba izirakana ku mahano ya Jenoside yagwiriye Isi haba mu Rwanda, Srebrenica, Cambodge, Arménie n'ahandi; ari umwanya mwiza wo gushyira ahabona ibirimo kubera muri RDC, usanga bidahabwa agaciro bikwiye
Bati "Mu gihe turi mu kwezi kwahariwe kurwanya no gukumira Jenoside, ni ngombwa ko twigira ku byahise kandi tugafata ingamba zifatika zo gukumira impamvu zose zishobora gusembura ubugizi bwa nabi bwisabira imbaga kugira ngo urandure ihohoterwa n'umuco wo kudahana."
Bavuga ko mu myaka hafi 30, muri RDC hakomeje kuba ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage, by'umwihariko abo mu burasirazuba bw'igihugu mu bice bihana imbibi n'u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzania.
Bavuga ko muri ibyo bice, Ingabo za Congo, iz'abanyamahanga n'imitwe yitwaje intwaro bakoze ibyaha bitandukanye umuntu yagereranya n'ibyaha by'intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Bati "Umuco wo kudahana ibyo byaha, ruswa yabaye karande, imiyoborere mibi n'imvugo zihembera urwango n'izihamagarira ubugizi bwa nabi byakomeje kugira uruhare mu byaha bikorerwa abasivili, ukwiyongera kw'ibibazo bishingiye ku bwoko n'ibibazo bya politiki, n'umubare munini w'abaturage bavanwa mu byabo."
Bavuga ko uruzinduko Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano gaheruka kugirira muri RDC na raporo z'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, ku bwicanyi buteye inkeke burimo kuba, byashyize umucyo ku kibazo gihari, ariko hakenewe gukora byinshi bijyanye n'uburemere bw'ikibazo.
Ni ibibazo kandi birushaho kwiyongera, byibasira igice kimwe cy'abaturage.
Ibihe bidasanzwe nibyakemuye ikibazo
Kuva muri Gicurasi 2021, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce tumwe, Intara za Ituri na Kivu y'Amajyaruguru zihabwa abayobozi bashya, abasirikare n'abapolisi basimbura abasivili.
Aho gukemura ikibazo, iyi nyandiko igaragaza ko ubugizi bwa nabi bwiyongereye, n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro bifata indi ntera nk'ibya CODECO (Coopérative pour le développement du Congo (CODECO) n'Umutwe wa ADF (Allied Democraic Forces).
Bakomeza bati "Kuva mu Ukwakira 2022, abantu barenga 1300 bishwe muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru honyine. Mu gihe cy'ibihe bidasanzwe, umuco wo kwihanganirana warakendereye, abayobozi ba Kivu y'Amajyaruguru na Ituri bagakoresha imbaraga zabo mu gucecekesha amajwi y'ababarwanya."
Abayobozi b'igisirikare n'igipolisi ngo bakomeje gukoresha imbaraga z'umurengera mu gutatanya abaturage, no guhonyora uburenganzira bwo kwishyira hamwe mu mahoro.
Ku rundi ruhande, miliyoni z'abaturage nazo ngo zihura n'akaga kubera intambara ya M23 n'Ingabo za Leta, mu gihe uyu mutwe wakomeje kwigarurira uduce twinshi, nubwo ubu urimo kudushyikiriza Ingabo za EAC.
Byatumye Ingabo za Leta zihanga amaso imitwe yiwaje intwaro muri uiyi ntambara.
Ibaruwa ikomeza iti "Muri icyo gihe, kugira ngo ibashe guhangana n'ibitero bya M23, Ingabo za Congo (FARDC) zitabaje imitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bindi bikorwa bibi, nka FDLR. Iyi FDLR ni umutwe ahanini ugizwe n'Abahutu b'Abanyarwanda, aho abayobozi bawo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda."
Ni umutwe kandi ngo mu bihe bitandukanye wishe abantu muri RDC, ufata abagore ku ngufu, n'ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe abasivili mu Ntara za Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru.
Bavuga ko kuva iyo ntambara yatangira, ubuyobozi bwa RDC bwashinje u Rwanda gufasha M23, binazamura imvugo z'urwango, ivangura n'ubugizi bwa nabi byibasira Abatutsi, abavuga Ikinyarwanda n'abandi bakekwaho ko ari Abanyarwanda cyangwa bafite inkomoko mu Rwanda.
Ni abantu kenshi bibasirwa bitwa 'abanyamahanga', cyangwa se ko bashaka kwigarurira RDC.
Ibyo ngo byatumye mu bice bimwe birimo abasivili b'Abatutsi bakomeza gutotezwa bashinjwa ko bari inyuma ya M23, bakomeje guhunga.
Mu bihe bitandukanye, hakomeje kugaragazwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bagirirwa nabi, bamwe bakicirwa mu ruhame.
Izi mpuguke zivuga ko nk'uko byagaragaye na mbere, kuvangura igice kimwe cy'abaturage ukabafata nk'aho bateje ikibazo cyangwa batareshya n'abandi, aribyo byagejeje ku mahano ya Jenoside yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni ibintu nko mu Rwanda byahembewe n'imvugo zakwirakwizwaga na radiyo RTLM, ku buryo itangazamakuru ryakoreshejwe cyane mu kubiba urwango, Abatutsi bakabita inyenzi n'andi mazina.
Bavuga ko kubura imirwano kwa M23 kutateje ikibazo ku buzima bw'abantu gusa, ahubwo byanahungabanyije umubano wa RDC n'u Rwanda.
Basaba ko u Rwanda na RDC byagirana imishyikirano, kuko umwuka mubi ushyira mu kaga amahoro mu gihugu no mu karere.
Bakomeza bati 'Ni ngombwa by'umwihariko kuri Guverinoma ya RDC, gufata ingamba zo kurinda abaturage bose na vangura, no gukurikirana abagira uruhare mu bugizi bwa nabi aho buva kukagera.'
Basabye ko Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itora itegeko rirwanya ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse igafatira ibihano abantu bose bagira uruhare mu gukwirakwiza imvugo z'urwango n'izihembera amacakubiri.
Harimo kandi guhagurukira ibikorwa byose by'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko muri ibi bihe igihugu cyegereje amatora.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bwicanyi-bukomeje-kurenzwa-ingohe-muri-rdc