Imvano y'ikirundo cy'imihoro cyari ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwamaze igihe gitoya mu gice cy'Iburasirazuba cy'u Rwanda cyari kigizwe n'izahoze ari Perefegitura ya Byumba na Kibungo.

Mu minsi itageze kuri 30 nibwo Abatutsi bo mu gice cy'Uburasirazuba bw'u Rwanda batsembwe uhereye Kiziguro, Mukarange, Kabarondo, Karubamba, Kigarama, Kayonza n'ahandi basozereza Nyarubuye mbere yuko bambuka umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

Ibi babifashijwemo n'impunzi z'Abarundi zari zaratujwe mu gice cy'Umutara none bakaba batarigeze baryozwa ibyo bakoze kuko bahise bitahira mu gihugu cyabo.

Mu mpera za Mata 1994, abicanyi bahungiye muri Tanzaniya. Binjira muri icyo gihugu bambuwe intwaro ndetse Tanzania nk'igihugu cyari umuhuza w'u Rwanda na FPR Inkotanyi kizi ibyabaga mu Rwanda cyafashe bamwe mu bayobozi bakuru bagize uruhare mu bwicanyi.

Urugero ni ruharwa Jean Baptiste Gatete wafashwe akarekurwa nyuma yuko interahamwe yari ayoboze zakoze imyigaragambyo baramurekura ariko abwirwa ko atazaba muri icyo gihugu ahungira muri Congo Kinshasa yari indiri y'interahmwe.

Nyuma Gatete yaje gufatwa n'Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha akatirwa gufungwa burundu.

Hari ifoto y'ikirundo cy'imihoro yasakaye cyane kuri internet ivuga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; iyi foto yafatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiriga iki gihugu kuko inzego z'umutekano zabatse intwaro zose bari bitwaje harimo niza Gakondo.

Ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiraga muri Tanzania zagendeye ku mategeko y'icyo gihugu gifatanyije n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi. Polisi y'icyo gihugu niyo yacunganga umutekano mu nkambi z'impunzi.

Ibi ariko bitandukanye n'ibyaberaga muri Congo-Kinshasa. Ingabo z'abicanyi zinjiye muri icyo gihugu zifite intwaro nto n'iziremereye byatumye haba akavuyo n'ubugizi bwa nabi mu nkambi.

Mu gihe Tanzania yashyize impunzi kure y'umupaka kandi ikambura intwaro abicanyi, bitandukanye cyane n'ibyabereye muri Zaire kuko batambuwe intwaro kandi batuzwa hafi n'umupaka w'u Rwanda mu ntera itagera ku birometero bibiri.

Mu nkambi z'impunzi muri Tanzaniya ibiryo byatangwaga n'inzego zishinzwe umutekano ariko muri Zaire ingabo z'abicanyi zari zishinzwe gutanga ibiryo bakabinyereza bakabiguramo intwaro n'ingabo za Zaire.

Mu Ugushyingo 1994, imiryango y'abaterankunga igera kuri 15 yanditse ivuga ko igiye guhagarika ibikorwa by'ubutabazi niba abicanyi aribo bashinzwe gutanga ibiryo kandi ibyinshi babinyereza bakabigurisha ku masoko yo muri Zaire. Inshuro nyinshi habaga akaduruvayo ingabo za Zaire zaratabazwa zikongera akavuyo mu nkambi aho gukemura ibibazo.

Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ariwe Dengui Segui yakoze raporo igaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w'Intabe Jean Kambanda yazengurukaga inkambi muri Zaire ari mu bikorwa bya Politiki aho yashishikarizaga abantu kurwanya FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Igihe ingabo z'abicanyi zinjiraga muri Zaire batwaye umutungo wa Leta wose uhereye ku mafaranga yari muri Banki Nkuru ndetse n'ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga nk'ikawa n'icyayi.

Batwaye toni zirenga ibihumbi 20 z'ikawa zari zihagaze agaciro ka miliyoni 50 bifasha abicanyi kugura intwaro ndetse no guha ruswa abayobozi ba Kongo kugirango bakomeze umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Nubwo LONI yari yabafatiye ibihano byo kugura intwaro bakoresheje icyo gihugu bakomeza kugura intwaro.

Ishami rya LONI rishinzwe impunzi ryanze kwemera ibibera mu nkambi zo muri Zaire maze risaba icyo gihugu gusubiza ibintu ku murongo. Perezida Mobutu yohereza ingabo zaidasanzwe zari zishinzwe kumurinda zigera kuri 1400 ngo zigarure ituze mu nkambi yari ihuriweho n'impunzi ndetse n'ingabo z'abicanyi zari zifite intwaro.

Aho kugira ngo zigarure ituze ingabo za Mobutu zateje akavuyo mu nkambi, ziba abaturage , nyuma yo kwihuza nabari bakuriye interahamwe. Abakuru muribo babashije kuvugira abicanyi ku rwego mpuzamahanga kugeza batumiye uwari Perezida w'Amerika Jimmy Carter na Tipper Gore ngo basure impunzi ziri mu bibazo mu gihe abo bahekuye mu Rwanda bari mu bibazo by'urusobe rukabije.

Perezida Mobutu yakoresheje impunzi z'Abanyarwanda zari muri icyo gihugu mu rwego rwo kugarura isura ye yari yaratakaje aho ubwo Abafaransa batabaraga abicanyi yatanze ibibuga by'indege bya Kisangani na Goma kugirango bikoreshwe n'ingabo z'abafaransa.

Impunzi z'Abanyarwanda zakoreshejwe nk'iturufu ya politiki. Byageze aho Perezida Mobutu yanga ko impunzi z'Abanyarwanda zitaha ku mugaragaro mu gihe Minisitiri w'Intebe we Kengo wa Dondo yashakaga ko zitaha ku mugaragaro kugirango agire amajwi muri Kivu y'amajyepfo na Ruguru kuko abaturage bari bugarijwe n'umutekano muke.

Icyo gihe Perezida Mobutu yafashe inpunzi z'Abanyarwanda bugwate kugirango abayobozi mukarere bamugarurire icyizere yari amaze igihe atakaje.

Igihugu cya Congo-Kinshasa cyari kiyoboye na Perezida Mobutu cyakoze amakosa cyo kwemerera impunzi gutura hafi n'umuka w'igihugu bakomokamo, bafite imbunda ziremereye ndetse n'intoya aho byageze bakazajya bagaba n'ibitero mu Rwanda.

Inkambi z'impunzi muri Kongo zakoreshejwe n'ingabo z'abicanyi mu gutegura kugaba ibitero ku Rwanda aho abarokotse Jenoside bishwe mu rwego rwo kusimangatanya ibimenyetso no kwica abakoranaga bose na Leta.

Mu Kwezi kwa Kanama 1996, Brian Atwood wari ukuriye USAID mu izina rya Leta y'Amerika yagaye ku mugaragaro abayobozi ba Congo-kinshasa mu gufasha ingabo z'abicanyi zaturutse mu Rwanda guteza umutekano muke muri icyo gihugu.

Igihugu cya Tanzaniya cyakiriye impuzi z'Abanyarwanda ariko gikora inshingano zacyo zo kwambura intwaro abari bahungiye muri icyo gihugu bitandukanye cyane nibyabereye mu gihugu cya Congo-Kinshasa bikaba byarabyariye icyo gihugu amazi nk'ibisusa kubera kwakira abicanyi bari bamaze kurimbura imbaga y'Abanyarwanda barenga Miliyoni muri Jenoside yaikorewe Abatutsi.

Imyaka 29 irashize icyo gihugu kitaragira amahoro kubera kwakira abicanyi ariko Tanzania iri mu mahoro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-ikirundo-cy-imihoro-cyari-ku-mupaka-w-u-rwanda-na-tanzania

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)