Imvura igiye kugabanuka mu Turere tumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kivuga ko Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mata iri hagati ya milimetero 50 na 200.

Urebye mu gice cya mbere cy'uku kwezi, Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10 Mata 2023, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, aho "iteganyijwe kugabanuka ugereranyije n'imvura yaguye mu bice bibiri bya nyuma cy'ukwezi kwa Werurwe 2023".

Yakomeje iti "Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja y'Ubuhinde n'iya Pasifika buri ku kigero gisanzwe."

Biteganyije ko ibice byose b'ukwezi kwa Mata 2023 uko ari bitatu biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy'imvura isanzwe igwa muri buri gice.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bw'Inyanja ngari, iya Pasifika niy'u Buhinde, buzaba buri ku kigero gisanzwe mu kwezi kwa Mata, ari nabwo buzatuma haboneka imvura nk'isanzwe muri uku kwezi."

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 iteganyijwe mu Ntara y'Iburengerazuba no mu turere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y'uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi no mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 180 iteganyijwe ahasigaye mu turere twa Gakenke, Gicumbi, Rulindo, Nyamagabe na Nyaruguru, mu bice byinshi by'Uturere twa Huye, Muhanga, Gasabo na Rwamagana, iteganyijwe kandi mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyanza, Ruhango, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, no mu majyaruguru y'Uturere twa Kamonyi na Nyarugenge.

Ni mu gihe imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 40 na 80, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Gisagara no mu bice bike by'Uturere twa Kirehe na Bugesera.

Ibice bisigaye by'Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120.

Ku bijyanye n'Ubushyuhe buteganyijwe muri Mata, kwezi ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28.

Igipimo cy'ubushyuhe kiruta icy'ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28 giteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Bugesera, mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ruhango, mu burengerazuba bw'Akarere ka Ngoma no mu majyepfo y'Akarere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama.

Ikigero gito cy'ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20 giteganyijwe mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ngororero na Nyabihu, mu burasirazuba bw'Akarere ka Rubavu, mu majyaruguru y'Uturere twa Musanze na Burera no mu gice gito cy'Akarere ka Gicumbi.

Meteo Rwanda ivuga ko ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw'ukwezi kwa Mata.

Ingano y'imvura iteganyijwe mu minsi 10 ya mbere ya Mata
Ingano y'imvura iteganyijwe mu kwezi kose kwa Mata



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-igiye-kugabanuka-mu-turere-tumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)