Imvura igiye kurushaho kuba nke mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri Meteo Rwanda nibwo yatangaje imiterere y'imvura yitezwe mu gice cya kabiri cya Mata 2023, ni ukuvuga kuva tariki 11 - 20.

Yakomeje iti "Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu. Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100."

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba cyane cyane mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no hagati mu Gihugu, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari y'Ubuhinde n'iya Pasifika buri ku kigero gisanzwe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'iminsi y'ibiri n'iminsi itanu henshi mu gihugu.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 ari yo nyinshi, iteganyijwe mu bice by'uburasirazuba bw'uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Burera na Musanze, ibice byinshi by'Akarere ka Gakenke na Rutsiro no mu burengerazuba by'Uturere twa Nyamagabe, Karongi, na Ngororero, n'ibice bike by'Uturere twa Nyabihu na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi, uburengerazuba bwa Nyaruguru na Rutsiro, iburasirazuba bw'Uturere twa Ngororero, Karongi, Gakenke, Rulindo, Burera na Huye, iteganyijwe kandi mu majyaruguru y'Akarere ka Muhanga ndetse n'igice gito cy'Akarere ka Kamonyi.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ari nayo nke, iteganyijwe mu majyaruguru y'Akarere ka Nyagatare na Kayonza, n'ibice bito biri mu majyepfo y'Uturere twa Kirehe na Bugesera.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Ingano y'imvura iteganyijwe mu minsi 10 iri imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-igiye-kurushaho-kuba-nke-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)