Imyaka 3 irashize Dj Miller yitabye Imana mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 nibwo inkuru y'akababaro yatashye mu mitwe y'abakunzi benshi ba Dj Miller ko yitabye Imana, aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi yari amaze iminsi ahivuriza.

Tariki 08 Mata 2020 nibwo yasezeweho n'abantu mbarwa bitewe n'amabwiriza atoroshye yariho, hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kuri uwo munsi ubutumwa nyina yatanze ntibuzibagirana, avuga ku mutima mwiza umuhungu we yagiraga hamwe n'amashyengo.

Yavuze ko umuhungu we igihe kimwe baganira yamubwiye ko yifuza kubyara umwana umwe gusa, nyina akamubwira ko yifuza abarenze umwe. Icyo gihe Dj Miller yahise amusubiza ko bamaze kuboneka batatu, Nyina biramutungura cyane amubaza abo aribo, Miller amubwira ko nta bandi uretse Mama we, umugore we n'umwana w'umukobwa we bise Shani.

DJ Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim, bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n'ibitaramo bya New Years' Vibes.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwo kumurika album yabo ya 'Live and Die in Africa' mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye, aho yanakoranaga n'abahanzi b'ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye.

Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa 'Iri Joro ni Bae'.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, 'Un Million c'est Quoi' na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka wa 2019 nibwo yari yashyingiranwe na Hope Nigihozo mu Ukuboza 2019 bibaruka imfura y'umukobwa bise 'Shani'.

Muri Kamena 2019 nibwo DJ Miller yari yiyemeje kubana akaramata na Hope Igihozo, mu bukwe bwitabiwe n'ibyamamare bitandukanyeDJ Miller yasize umwana umwe n'umugore barakomeye kandi bakomeje kujya mbereUretse kuvanga umuziki yagiye agira uruhare mu itunganywa ry'indirimbo zitandukanyeImyaka ibaye itatu DJ Miller atabarutse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127835/imyaka-3-irashize-dj-miller-yitabye-imana-mu-rupfu-rwababaje-benshi-127835.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)