Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry'imitwe ya politiki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro.

Iri shyaka ryabonye izuba muri Kanama umwaka wa 2009 ariko ntiryahita ryemererwa gukorera ku butaka bw'u Rwanda, kuko ritari ryakujuje ibisabwa.

Muri urwo rugendo ryakunze kumvikana rinenga ingingo zategekaga imitwe ya Politiki yose kuba mu Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, Umuyobozi w'uyu mutwe wa Politiki akaba yaribazaga impamvu ikintu cyiza bategeka abantu kukibamo.

Nyuma y'imyaka itanu, Ishyaka DGPR ryaje kwisanga muri iri huriro ndetse kuri ubu umuvugizi w'iryo huriro wungirije ni ryo aturukamo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ku wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa DGPR, Depite Dr Frank Habineza, yagize ati 'Navuga y'uko natwe tujyaho iryo huriro ntabwo twaryumvaga, nk'uko abantu babivugaga ngo iryo huriro ni umutaka wa FPR Inkotanyi, n'iyo urigiyemo ntabwo wemerewe kuvuga, ntabwo wemerewe gukopfora, yewe n'iyo wavuga ikintu kitumvikana bahita bagucishaho ikimashini kikaguca hejuru. Ni ko batubwiraga.'

'Twabanje gutinya kurijyamo, ndumva ari nko mu 2009 cyangwa 2010, turavuga tuti niba iri huriro ari ikintu cyiza kuki kurijyamo ari agahato?"

Itegeko Nshinga rigena ko imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda igomba kujya mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki.

Depite Dr Frank Habineza yagize ati "Twaravugaga tuti niba ari ikintu cyiza kuki kukijyamo ari ku ngufu. Tukavuga tuti ntabwo byagombye kuba ku ngufu, ushatse yarijyamo utabishimye akarivamo.'

Depite Habineza yavuze ko nyuma y'igihe bagaragaza ibitekerezo byabo bataranemererwa gukorera mu Rwanda, babonye ibyo basabaga byarakozwe, mu itegeko bashyiramo ko kujya muri iryo huriro ari ubushake, ko n'uwakumva atabyishimiye yarivamo.

Ati 'Igihe twagiye kurigiramo twaravuze tuti nibura mu bitekerezo twatanze nubwo twari tutaremerwa, bemeye ko kujya mu ihuriro ari ubushake atari agahato.'

Dr Habineza yasanze baramubeshye

Depite Frank Habineza wigeze no gukorera politiki hanze y'u Rwanda nk'utavuga rumwe na Leta akaza kugaruka mu gihugu, yavuze ko uko bari baramubwiye imikorere y'iryo huriro, yasanze bitandukanye cyane kuko iyo bariganiriramo, buri wese atanga ibitekerezo mu bwisanzure, bikemeranywaho hashingiwe ku ireme ryabyo.

Ati 'Mu byo batubwiraga ko [ihuriro] ari ribi, twaje kujyamo dusanga kwari ukugira ubwoba bw'ubusa. Kuko twagezemo ibitekerezo turabitanga, hari bimwe tutumvikanaho na bagenzi bacu, tukabigaragaza kandi nta gikuba gicika. Baranavugaga ngo ntabwo mushobora gutanga ibitekerezo byanyu".

"Muribuka ko no mu gihe cyo guhindura Itegeko Nshinga, twe ntitwabyemeraga, ariko hari ishyaka rya PDI ryo ryari ribishyigikiye cyane, twe twagiye no mu nkiko turatsindwa ariko turagaruka turibanamo.'

Mu mwaka wa 2018, Depite Frank Habineza, yatorewe umwanya w'Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yari amazemo imyaka ine.

Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Elisabeth Mukamana, yabwiye IGIHE ko iyo bicaranye baba babizi ko buri mutwe ufite imirongo yawo ariko iyo baganira, basangira ibitekerezo bagamije kubaka igihugu cyunze ubumwe.

Ati 'Nubwo buri mutwe wa politiki ufite icyerekezo ariko duhuriye ku kubaka igihugu cyacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo turaje duhangane ahubwo icyo dukora mu ihuriro duhuza ibitekerezo, tukareba politiki y'igihugu iriho tugatangaho ibitekerezo, tugatanga ibyifuzo tukavuga tuti 'dore ibigomba gukorwa kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubakike.''

"Ntabwo uyu munsi imitwe ya politiki kugira ngo igaragaze ibitekerezo ari ukwicara bagahangana, bagatukana. Dutanga ibitekerezo kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigire ubumwe n'iterambere.'

Iri huriro rigizwe n'imitwe ya politiki 11 yemewe gukorera mu Rwanda. Ibiri [DGPR na PS Imberakuri] muri yo yigaragaza nk'itavuga rumwe n'ubutegetsi ariko igahuriza ku kuba ihuriro ari umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo no gukora politiki yubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

Mu 2018, amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu Rwanda yatsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, DGPR ihabwa imyanya ibiri na PS Imberakuri itsindira indi myanya ibiri.

Depite Dr Habineza Frank avuga ko ibyo basanze mu Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki bitandukanye n'ibyo babwirwaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-icyenda-iruzuye-icyashyiguye-green-party-ikinjira-mu-ihuriro-ry-imitwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)