Imyenda n'amafoto yabo byashyizwe muri Loni: Agahinda Songa aterwa n'abana be bishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye hatangizwaga ibikorwa bigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Immaculée Songa ni umwe mu basangije abandi ubuhamya bukomeye bw'ibihe yanyuzemo muri aya mateka ashaririye y'u Rwanda.

Uretse gusangiza abandi ubuhamya bw'ibihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Songa yemeye gutanga imyenda y'abana be b'abakobwa babiri (Raissa na Clarisse) bishwe muri Jenoside ndetse na Album y'amafoto yabo kugira ngo bishyirwe ku cyicaro cya Loni, bijye bifasha abantu kumenya amateka y'u Rwanda.

Avuga ko yabashije kubona iyi myenda y'abana be ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka itandatu ishize.

Ati "Ibintu byose byerekanwa aha ni ingenzi cyane kuri njye, kubera ko bitwibutsa ubuzima, n'ibihe abantu bacu bagiye, banyuzemo. Ni inshingano zacu kubavuga no kubara inkuru zabo n'uburyo bambuwe ubuzima n'abicanyi."

"Mu myaka itandatu ishize nasubiye mu Rwanda gushaka ibisigazwa by'abari bagize umuryango wanjye. Ndebye mu mva rusange nabonye imyambaro abakobwa banjye bari bambaye ku munsi wa nyuma w'ubuzima bwabo. Imyenda yari yarafashe mu mibiri yabo. Iyo myambaro nicyo kintu cyonyine cy'abana banjye nari nsigaranye. Nahise nyitwara."

Immaculée Songa avuga ko mbere y'uko iyi myenda y'abana be ishyirwa ku cyicaro cya Loni, yabanje kuyerekana ahantu hatandukanye asobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Bwa mbere iyi myenda y'abakobwa banjye nayerekanye mu nzu ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abayahudi iri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo yafuzwe ushobora kubonaho ibizinga by'amaraso bigatuma utekereza uko bishwe."

Immaculée Songa ashimangira ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa, abantu bakwiriye kujya bibuka n'abayiburiyemo ubuzima umwe kuri umwe, kuko bizatuma batibagirana.

Ati "Tuvuga abanyarwanda barenga miliyoni, Abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko tugasa n'aho twibagiwe abantu ku giti cyabo. Ibikorwa nk'ibi biri hano kugira ngo twibuke amateka ya buri muntu."

Yakomeje avuga ko iyo aza kuba abasha kuvugana n'abakobwa be, yababwira ko atigeze abibagirwa, abakunda cyane ndetse abavugisha kenshi, kubera ko bishwe nabi mu buryo batari bakwiriye.

Ati "Ndi umubyeyi utarazimye, umugore urira cyane. Nibwira ko Imana yandokoye kubera impamvu, kugira ngo impe imbaraga zo kuvuga ubuhamya bw'abakobwa banjye kandi ngaharanira ko batazibagirana."

Immaculée Songa ubwo yitegereza umwenda w'umwe mu bakobwa be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imyenda y'abana ba Immaculée Songa yashyizwe ku Cyicaro cya Loni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyenda-n-amafoto-yabo-byashyizwe-muri-loni-agahinda-songa-aterwa-n-abana-be

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)