Indirimbo zabo ziracyacurangwa!Bamwe mu bahanzi bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1.Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo 'Nsigaye ndi umuzungu' na 'Nta munoza', nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n'ubundi.

2.Sebanani Andre

Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n'umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo 'Karimi ka shyari', 'Mama Munyana' n'izindi.

Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie[na we witabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi] hamwe n'abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

3.Karemera Rodrigue

Urutonde rw'abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue nk'umwe mu bihangange by'umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo 'Kwibuka', 'Ubarijoro' n'izindi.

Karemera afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w'umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'La Conta' [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n'umubyeyi we mu 1990.

4.Rugamba Sipiriyani

Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n'amasimbi n'amakombe.

Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru 'Imvaho Nshya' muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n'abandi baririmbyi be kimwe n'abagize umuryango we.

5.Bizimungu Dieudonné

Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry'ibanga.

6.Murebwayire Mimir

Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka 'Ancila' 'Rugori Rwera' n'izindi.

7.Rugerinyange Eugène

Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

8.Uwimbabazi Agnes

Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y'indirimbo 'Munini yaje'.

9.Gatete Sadi

Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka 'Ijambo ry'uwo ukunda', 'Julienne' 'Urugo rw'umugabo' n'izindi.

10.Emmanuel Sekimonyo

Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo 'Umwana w'umunyarwanda'.

Uretse abahanzi ku giti cyabo n'abaririmbaga mu matsinda, hari n'abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n'abandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-zabo-ziracyacurangwa-bamwe-mu-bahanzi-bakomeye-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)