Indirimbo zifashishijwe mu gukwirakwiza urwango n'amacakubiri biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe abahanzi batandukanye bagiye basohora ibihangano byiganjemo urwango byashishikarizaga Abahutu gutsemba Abatutsi.

Bamwe mu bahanzi bifashishijwe ndetse n'indirimbo bakoresheje.

1.Chorale Abanyuramatwi y'i Gitarama

Iyi Chorale yari izwi cyane kubera ubuhanga bwari mu ndirimbo zabo, abenshi muri bo bari barize mu Iseminari bazi guhimba no gucuranga. Uwari umuyobozi wabo ni Michel Habarurema.

Abanyuramatwi bakwije ingengabitekerezo y'urwango na Jenoside bakoresheje indirimbo nyinshi zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no mu bitaramo. Ni bo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu ya mbere 'Rwanda Rwacu'.

Zimwe mu ndirimbo z'Abanyuramatwi zatwitse igihugu zirimo 'Jya mbere Rwanda' aho Umututsi yitirirwaga kuba nk'Umukoroni, Umunyamahanga, Umwanzi w'u Rwanda, Gashakabuhake n'izindi.

Amwe mu magambo y'iyo ndirimbo hari aho bagize bati 'U Rwanda rwari rute? Kazungu na Gatutsi bari bararumize.' Ni bo kandi bahimbye indirimbo 'Turatsinze' ivuga ko u Rwanda rubonye bene rwo Gahutu akwiye kuganza.

Mu ndirimbo yabo 'Ibigwi by'Abaparmehutu' bashimira Abahutu kuba baratsinze, bakaba baharanira inyungu za Gahutu. Ikintu kibi gikomeye muri iyi ndirimbo ni uko nta jambo Umunyarwanda ririmo. Icyari gishishikaje Abanyarumatwi ni imibereho myiza y'Abahutu n'ikandamizwa ry'Abatutsi.

Abanyuramatwi bigishije mu ndirimbo zabo ko igihugu n'ibyacyo ari icy'Abahutu. Ni wo murongo indirimbo zabo zagendeyeho. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yaje isoza ishyirwa mu bikorwa ry'iyo ngengabitekerezo yakwijwe mu Rwanda kuva kera.

2. Simoni Bikindi

Ni Umuhanzi akaba n'umunyapolitiki ukomeye wari mu Ishyaka rya MRND. Bikindi yavutse tariki 28 Ukwakira 1954 muri Komini Rwerere ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Bikindi yari umuntu umwe mu bavugaga rikijyana kuri Leta ya Perezida Habyarimana bitewe n'uko yari umuntu wa hafi wa Perezida. Mu 1994 yakoraga muri Minisiteri y'urubyiruko n'amashyirahamwe (MIJEUMA) akaba yarayoboraga Itorero ryitwaga Irindiro.

Abinyujije mu buhanzi bwe, yagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi. Indirimbo za Bikindi zakoreshejwe cyane n'amashyaka ya politiki MRND na CDR n'andi yari ahuriye mu cyitwaga HUTU POWER mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Indirimbo 'Twasezereye ingoma ya Cyami' yahimbwe mu 1987, Ni indirimbo yerekana ko icyiswe ingoma ya cyami nta cyiza na kimwe yamariye u Rwanda, nyamara u Rwanda rwaguwe n'abami, ni nabo baruremye batanga igihe cyabo bizirika umukanda mu gihe kingana n'imyaka 221 [1091-1312] bashyiraho inkingi za mwamba ruzubakirwaho rukaba igihugu gihamye ubwo bazaba batakiriho.

Abami Bikindi yamaganaga, nibo bubatse u Rwanda ruhamya igitinyiro hagati y'amahanga aruzengurutse, bararwagura ruba rugari. Byafashe igihe kitari gito kugira ngo uwo mugambi wo kurwagura ugerweho, ukurikije ibirari by'amateka urugamba rwo kubaka igihugu no kucyagura, abami b'u Rwanda bakuranweho mu gihe kingana n'imyaka 583 [1312-1895].

Indirimbo 'Nanga Abahutu' yahimbwe mu 1992. Bikindi yakanguriraga Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi kuko aribo mwanzi ubahuje. Bikindi avuga ko yanga Abahutu b'inda ndende banga abandi Bahutu, ko Abahutu bose bagomba guhuriza ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi.

Muri rusange iyi ndirimbo irahamagarira ubumwe bw'Abahutu mu kurwanya Umututsi iyo ava akagera. Bikindi anibasira Abahutu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane abari bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bw'ibyo bihe, nibo ashinja ko bahawe igiceri ngo bice abandi Bahutu.

Indirimbo nk'iyi yaterega Interahamwe akanyabugabo zikumva ko kwishyira hamwe no kwica bagakora jenoside ari umurimo mwiza ku Muhutu wese.

Ni indirimbo iherekejwe n'inanga, imara iminota 10 n'amasegonda 24. Wumvise iyi ndirimbo uyica hejuru wakumva Bikindi avuga ko yanga Abahutu.

Hari aho agira ati 'Njyewe nanga ibihutu nanga ibihuture rungano […] Njyewe nanga Abahutu, ba bahutu batibuka, ngo bibuke rya jambo rivuga ngo muhere ruhande twice mpandahande hariya i Butare […] nanga Abahutu badashyira mu gisenge undi muhutu wabakoshereje ngo bamuhanire iyo ngiyo ariko ubumwe bukomeze.'

Indirimbo ya gatatu ni iyiswe 'Impuruza' izwi ku izina rya 'Bene Sebahinzi' nayo yahimbwe mu 1992 ikaba itanga ubutumwa bw'ubumwe bw'Abahutu mu mugambi wo kwanga Abatutsi.

Muri iyi ndirimbo, Bikindi aririmba Intara zose za kera zari zigize u Rwanda, akavuga ko hose yahageze agasanga bahujwe n'agahinda ko kuba hari umwanzi wabateye ushaka kubamara, ariko Abahutu bakaba batabyumva, bakaba bagomba gutabarwa no kurindwa ko bamarana.

Uwo mwanzi niwe Bikindi yita Interanyabagabo. Iyi ndirimbo igaragaza agahinda Bikindi yatewe n'uko ngo Abahutu basa nk'abataye ubwenge, ngo bariho baramarana kandi bagombye gushyira hamwe no kumvikana bakarwanya umwanzi umwe bahuriyeho ariwe Ikontanyi. Iyo bavugaga Inkotanyi byabaga bivuga Umututsi. Iyi ndirimbo Bikindi yayihimbye mu gihe Abatutsi bicwaga i Bugesera.

Yahimbye indi yise 'Ingabo z'u Rwanda' ikoze nk'ikivugo aho yaharabikaga ingabo za FPR Inkotanyi, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/indirimbo-zifashishijwe-mu-gukwirakwiza-urwango-n-amacakubiri-biganisha-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)