Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi basaga ibihumbi 2000 ! Ibyaranze itariki ya 11 Mata muri 1994 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'Ababiligi zataye impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy'ishuri ry'imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry'abapadiri b'abasalizayani.

Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

MINUAR imaze kubasiga mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z'ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR. Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y'abandi iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye muri ETO.

Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.

· Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

· Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).

· Hishwe Abatutsi b'i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika

· Hishwe Abatutsi b' i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange

· Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ingabo-za-minuar-zatereranye-abatutsi-basaga-ibihumbi-2000-ibyaranze-itariki-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)