Ingumi ku yindi? Muri Ferwafa havuzwemo imirwano ya bamwe mu bayobozi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku munsi w'ejo hashize nibwo havuzwe amakuru ko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alos yaba agiye kwegura.
Nyuma y'ayo makuru, umunyamakuru wa BB Fm, Uwimana Clarisse avuga ko muri Ferwafa habereyemo imirwano hagati ya bayobozi bigatuma umwe ashaka kwegura
Clarisse yagize ati: 'Umuntu washatse kwegura ni Gérard Buscher ni umuyobozi wa Tekinike [ DTN ] muri FERWAFA, amakuru angezeho ntabwo ari umutoza w'Amavubi.'
Akomeza agira ati: 'Uti byagenze bite rero: ngo mu gitondo DAF (David Iraguha) yagiye mu biro bye aramubwira ngo akoresha amazi menshi ngo kuko buri bureau hagenewe ikarito imwe buri kwezi, baba bafatanye mu mashati abantu baraza barakiza […] nuko DTN ati njye ndanabivamo […] barakomakoma!'
Nyuma y'ibyo uyu munyamakuru yatangaje Iraguha David wari DAF yahise yegura ku mirimo ye. Nyuma yo kwegura yahakanye amakuru avuga ko yarwanye na DTN.
Yagize ati: ' Oya, ibyo ni ibinyoma. '



Source : https://yegob.rw/ingumi-ku-yindi-muru-ferwafa-havuzwemo-imirwano-ya-bamwe-mu-bayobozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)