Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette uri kwiruka inyuma y'imodoka yatsindiye ahize abarimo Bamenya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA yakiriye amakuru ko Ishusho Art itegura RIMA yasabye Ndoli Safaris kurekura imodoka Bahavu yatsindiye.

Mu ibaruwa yandikiwe Ndoli Safaris, Ishusho Art yasabye Ndoli gukuraho amananiza yashyiriyeho Bahavu kugira ngo ahabwe imodoka.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko Ndoli yategura ibirango byayo bizajya ku modoka maze nayo ikarekura imodoka.

Aba bategura irushanwa rya RIMA, basabye kandi Ndoli Safaris kubahiriza amasezerano bagiranye.

Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka ku wa 1 Mata gusa kugeza ubu ntarayihabwa.



Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-bahavu-jeanette-uri-kwiruka-inyuma-yimodoka-yatsindiye-ahize-abarimo-bamenya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)