Intabaza ku masaha y'akazi atubahirizwa n'imishahara y'intica ntikize itajyanye n'ibiciro ku masoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe ku wa Mbere, tariki 1 Gicurasi 2023, u Rwanda ruzifatanya n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka yatanzwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Murimo [OIT- International Labour Organization] igira iti 'Ahakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye ni uburenganzira bw'ibanze ku kazi'.

Ni umunsi Leta, abikorera n'abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo, inshingano n'uburenganzira bwa buri wese.

Ni umwanya kandi wo gusuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunoga no kugera ku iterambere rirambye kandi rya bose.

Hazirikanwa kandi uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima n'abandi bagikomeza guhohoterwa ndetse bakanirukanwa ku kazi bazira ko bahagarariye bakanarengera uburenganzira bwa bagenzi babo, hirengangijwe amategeko abarengera.

Uyu munsi kandi usanze Isi yose ihanganye n'izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko bitewe ahanini n'ihungabana ry'ubukungu ku Isi ryaturutse ahanini ku izamuka ry'ibiciro ry'ibikonıoka kuri peterori, intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine, ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 n'ibindi.

CESTRAR yashimiye Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bose ku mbaraga, ubwitange n'ubushishozi bakomeje kugaragaza mu gushyiraho ingamba nyazo kandi mu gihe gikwiye zo kuzahura ubukungu n'imibereho myiza y'abakozi n'Abanyarwanda muri rusange.

Muri izo ngamba harimo kuzamura umushahara wa mwarimu aho umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye yongerewe 88% by'umushahara.

Ni mu gihe umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku Mpamyabumenyi y'Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri cya Kaminuza bongereweho 40% by'umushahara wabo.

Muri Kanama 2022, Guverinoma yazamuye umushahara uhabwa abarimu, bamwe bakubirwa hafi kabiri

Hari kandi kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro, aho abakozi bahembwa umushahara utarenga 60.000 Frw basonewe umusoro ku mushahara.

Ku mwaka ukurikiyeho bikomeza kuvugururwa aho abakozi bahembwa umushahara uri hejuru ya 60.000 Frw ariko utarenga 100.000 bagabanyirizwa igipimo cy'umusoro kikava kuri 20% kikaba 10%.

Ikindi ni uko abahembwa umushahara uri hejuru ya 100.000 Frw ariko utarenga 200.000 Frw bagabanyirizwa igipimo kikava kuri 30% kikajya kuri 20%.

CESTRAR igaragaza ko n'ubwo hari intambwe yatewe, basanga abakozi bose bahembwa ibihumbi 100 Frw bakwiye gusonerwa umusoro ku mushahara kuko bagize igice kinini cy'Abanyarwanda.

Aba biganjemo urubyiruko rukora mu bigo bicunga umutekano, amaduka, ibigo by'ubucuruzi butandukanye, utubari, restora, amahoteli n'ahandi.

Izindi ngamba Leta yafashe zirimo kwigomwa imwe mu misoro y'ibikomoka kuri peteroli kugira ngo ibiciro by'ingendo bidakomeza kuzamuka cyane.

Hari Kuvugurura amategeko ajyanye n'amasaha y'akazi mu cyumweru akava kuri 45 akagera kuri 40 hagamijwe guteza imbere umurimo w'umukozi no gutuma abasha kubahiriza izindi nshingano z'umuryango.

Ikindi cyakozwe ni ukuvanaho umusoro ku nyungu ku biribwa by'ibanze birimo ibirayi, umuceri n'ibituruka ku bigori ndetse n'izindi gahunda zinyuranye zo kunganira abaturage muri rusange.

Itangazo rigira riti 'Dufite icyizere ko ikibazo cyagaragajwe cy'ubusumbane mu mishahara y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize igihugu kizabonerwa igisubizo, tunasaba ko byakemurwa n'ahandi hose byagaragara ko hakiri ubusumbane bw'imishahara ku bakozi bakora akazi kamwe.'

CESTRAR yatabarije abahembwa amafaranga atajyanye n'ibiciro ku isoko

Itangazo rya CESTRAR rigaragaza urutonde rw'ibyo isaba Leta gushyira mu bikorwa birimo umushahara w'abakozi benshi utugishoboye guhangana n'ibiciro by'isoko muri iki gihe.

Ibintu bituma abakozi batagira imibereho myiza yagombye kuranga umukozi igatuma babasha no gutanga umusaruro wifuzwa.

Itangazo rigira riti 'Turasaba abakoresha na Leta gukora ibishoboka byose imishahara muri rusange ikavugurwa, igahuzwa n'ibihe turimo.'

'By'umwihariko, turasaba ivugururwa ry'imishahara y'abakozi bo mu nzego z'ubuzima nka bamwe mu bakozi bakorana ubwitange bwinshi ariko bafite imishahara iri hasi.'

CESTRAR ivuga ko aba bakozi bari ku ruhembe rwo kurwanya Icyorezo cya Covid-19, bagakorana ubwitange n'ishyaka amanywa n'ijoro ariko bafashwe kimwe n'abandi bakozi bose ntibahabwa inyongera y'umushahara ku ngazi ntambike.

Iti 'Tukaba dusanga abo bakozi bari bakwiye guhabwa umwihariko ndetse n'abandi bakora mu mirimo ifite umwihariko itabasha guhagarara bityo ntihafatwe icyemezo cya rusange.'

CESTRAR yasabye kandi ko hakwihutishwa Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo nk'uko risanzwe riteganyijwe mu Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Iti 'Bityo hakabaho umushahara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y'abakozi. Byaba byiza kandi hashyizweho igihe kitari kinini cyo kujya rivugururwa hashingiye ku kiguzi cyo kubaho.'

Kugabanya amasaha y'akazi hari aho bitubahirizwa

CESTRAR igaragaza ko nubwo amasaha y'akazi mu Rwanda, byagaragaye ko hari benshi batayubahiriza nk'uko yagenwe n'itegeko rigenga umurimo.

Iti 'Turasaba ko gahunda yatangiye yo guhindura ingingo zirebana nabyo ziri mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ndetse n'iteka rya Minisitiri ryerekeranye n'amasaha y'akazi byakwihutishwa.'

'Ishyirwa mu bikorwa ry'amasaha mashya rikubahirizwa na bose kandi bigakemura n'impaka z'umurimo zishobora kubaho zibishingiyeho.'

CESTRAR yashimye uburyo bushya bwashyizweho n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bworohereza umukozi kubasha gukurikirana imisanzu y'ubwiteganyirize.

Iti 'Ariko kugira ngo iyo serivisi igere kuri benshi, turasaba RSSB ko ubwo buryo bwakwaguka ku buryo n'abakozi benshi badafite ubushobozi bwo kugira telefone zifite ikoranabuhanga rya murandasi (internet) bahabwa amahirwe yo gukurikirana imisanzu yabo.'

'Ni ngombwa kandi kongera imbaraga mu buryo bwo kwamamaza iyo serivisi bigafasha gukemura bimwe mu bibazo abakozi benshi bahura nabyo bijyanye no kudatangirwa imisanzu y'ubwiteganyirize ku gihe.'

Ikomeza igira iti 'Turasaba ivugururwa rihoraho kandi rikozwe ku gihe rijyanye n'amafaranga ya pansiyo ahabwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru kugira ngo bashobora gukomeza kubaho neza.'

CESTRAR kandi yasabye ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere umuco w'ibiganiro rusange biganisha ku masezerano hagati y'abakoresha, abakozi n'amasendika ahagarariye abakozi mu rwego rwemewe n'amategeko aho kuyabangamira no gutoteza abayahagarariye mu bigo binyuranye nk'uko bikunze kugaragara henshi.

Iti 'turakomeza gukangurira abakozi bose gukorana umurava kandi kinyamwuga, gutanga serivisi nziza, kwihugura no guhanga udushya.'

'Turakangurira kandi abakozi bo mu ngeri zose kugira umuco wo kuzigama, tukaba dushishikariza abakoresha bose guha abakozi amasezerano y'akazi zibaha icyizere cy'akazi bakanakigirirwa kandi n'ibigo by'imari kuburyo bashobora gusaba no guhabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere bunganira umushahara udahagije babona.'

CESTRAR yasabye kandi bamwe mu bakoresha bakibikora gutandukana n'umuco wo guhemba abakozi mu ntoki, umushahara wabo ukanyuzwa muri banki nka bumwe mu buryo bw'ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.

Hagaragajwe ko hakiri impungenge ku bahabwa umushahara muto, utajyanye n'ibiciro ku masoko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-masaha-y-akazi-atubahirizwa-n-imishahara-y-intica-ntikize-itajyanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)