Intare FC yashinje FERWAFA kubogama ishobora kutemera gukina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Mukuru wa Intare FC, Hagengimana Philbert, yavuze ko bataramenya niba bazakina na Rayon Sports cyangwa bazabireka kuko batishimiye umwanzuro wa FERWAFA.

FERWAFA yaraye yemeje ko amakipe yombi agomba gukina umukino wo kwishyura nubwo ikipe ya Rayon Sports yari yikuye mu irushanwa.

Bwana Hagengimana yavuze ko bitumvikana uko Rayon Sports yanze kumenyekanisha ikibuga izakiniraho ahubwo ikivana mu irushanwa, yarangiza igakomerwa amashyi n'abategura iryo rushanwa.

Uyu yabwiye UMUSEKE ko n'ubu bataramenya niba bazakina uriya mukino.

Ati 'Ntituramenya niba tuzakina. Amategeko yirengagijwe kuko arimo icyuho. Gusa ntabwo byumvikana habe na gato. Tugiye kwicara turebe igikwiye twakora.'

Uyu yashinje FERWAFA kubogama no kwica amategeko nkana hagamijwe kunezeza bamwe.Ati 'Birakwiye ko twubaka umupira ubereye Abanyarwanda bose, tukirinda kwica amategeko nkana no kwirengagiza ukuri tugamije kunezeza bamwe.'

FERWAFA yaraye igize iti 'Komisiyo y'Ubujurire yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro.Itariki zizakiniraho bazayimenyeshwa.'

Intare yasabaga FERWAFA gutera mpaga Rayon Sports kubera ko tariki ya 10Werurwe Rayon Sports yari yagarutse mu irushanwa yagombaga kuba yashatse aho bakinira ariko ntiyabikora.

Iyi kipe yabuze Rayon Sports tariki ya 10 Werurwe ngo ibamenyeshe ikibuga bakiniraho kuko byari mu nshingano zayo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yashinje-ferwafa-kubogama-ishobora-kutemera-gukina-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)