Intare FC zikubiswe ibuye mu gihorihori na FERWAFA nyuma yo kwisaza zishaka gutera mpaga Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Intare FC iyoborwa na Afande Gatibito Byabuze, birangiye ikuwe mu gikombe cy'amahoro nyuma yo guterwa mpaga yabuze ku kibuga.

Kuwa gatatu w'iki cyumweru turimo nibwo Hari hategerejwe umukino wari buhuze ikipe ya Rayon Sports n'Intare FC umukino birangira utabaye kubera ko ikipe y'Intare FC yabuze kuri Sitade bikarangira abasifuzi bayiteye mpaga.

Intare FC impamvu yanze gukina uwo mukino ni uko kugeza ubu yemeza ko Rayon Sports yari buterwe mpaga kuko ngo yari yikuye mu irushanwa gusa FERWAFA yaje gusohora uko amakipe azakina hagaragaramo n'umukino wa 1/4 uzahuza Rayon Sports na Police FC tariki 26 Mata 2023.

Hakomeje kwibazwa niba kugirango FERWAFA yemeze iki kintu ntiba hari amategeko yakoreshejwe cyangwa basohoye n'ubundi ibyari byemejwe n'abayobozi baheruka gusezera.

 



Source : https://yegob.rw/intare-fc-zikubiswe-ibuye-mu-gihorihori-na-ferwafa-nyuma-yo-kwisaza-zishaka-gutera-mpaga-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)