Iki gikorwa cyitwa 'Our Past Event'' kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n'indirimbo, ubuhamya n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Mu gihe turi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rusabwa gufata umwanya wo kwiga no kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo nk'uburyo bwo kurinda ko yazasibangana mu bihe bizaza.
Ibi bijyana n'impamvu nyinshi zirimo ko ari rwo rugize umubare munini hejuru ya 60%, bisobanuye ko mu myaka mike iri imbere ari rwo ruzaba ruri mu myanya itandukanye y'ubuyobozi, rufite inshingano zo gusobanurira abaturage ibyabaye no kubafasha gukomeza kwiyubaka.
Muri iyi minsi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basa n'abahinduye umuvuno, bashaka uburyo bayobya urubyiruko bifashishije imbuga nkoranyambaga dore ko ruzikoresha ku rugero rwo hejuru.
Umuryango Our Past Initiative watekereje kure uhuza urubyiruko rw'abari mu gihugu no hanze kugira ngo bajye bahurira mu bikorwa byo kwiga amateka ariko bigahuzwa no gutera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no mu bindi bikorwa byo kubakira Umuryango Nyarwanda ubushobozi.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian, agaruka ku ruhare urubyiruko rw'ubu, yagaragaje ko rugomba kwiga amateka ku buryo rubasha guhangana n'abakoresha izo mbuga bafite amakuru ahagije y'ibyabaye dore ko abenshi Jenoside yabaye bataravuka.
Indi nkuru wasoma: Ubushobozi bwariyongereye! Gen Kabandana yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda
Reba hano ikiganiro twagiranye: