Inyandiko y'ibanga yatangajwe yemeje ko abasirikare kabuhariwe bo mu burengerazuba bari muri Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bifite abasirikare kabuhariwe barimo gukorera muri Ukraine, nkuko bikubiye muri imwe mu nyandiko z'ibanga zibarirwa muri za mirongo zatangajwe ku mbuga za internet.

Iyi nyandiko yemeje ingingo yari imaze umwaka urenga ihwihwiswa bucece.

Izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, zimwe zanditseho ngo "ibanga rikomeye", zitanga ishusho irambuye ku ntambara yo muri Ukraine.

Harimo nk'amakuru akomeye avuga ku myiteguro ya Ukraine y'igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyo muri uru rugaryi (printemps/spring).

Leta y'Amerika ivuga ko irimo gukora iperereza ku watangaje izi nyandiko z'ibanga.

Iyo nyandiko, yo ku itariki ya 23 Werurwe (3) uyu mwaka, irimo ko Ubwongereza ari bwo bufite umubare munini cyane w'abasirikare kabuhariwe bari muri Ukraine, 50.

Bukurikiwe n'ibindi bihugu bihuriye mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), ari byo Latvia (Lettonie), ifiteyo abasirikare 17, Ubufaransa bufiteyo 15, Amerika 14 n'Ubuholandi bufiteyo umwe, nkuko bikubiye muri iyo nyandiko.

Iyi nyandiko ntivuga aho abo basirikare baherereye muri Ukraine cyangwa icyo barimo gukora.

Iyo mibare y'abasirikare ishobora kuba ari mitoya, ndetse nta gushidikanya ko izagenda ihindagurika. Ariko abasirikare kabuhariwe, nkuko izina ryabo ribivuga, batanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru cyane.

Kuba bari muri Ukraine bishobora gusamirwa hejuru n'Uburusiya, mu mezi ya vuba aha ashize bwavuze ko butarimo kurwana na Ukraine yonyine, ko na OTAN na yo burimo kurwana na yo.

Bijyanye n'uko imikorere yayo isanzwe imeze ku ngingo nk'izo, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza nta cyo irabivugaho, ariko mu butumwa bwo kuri Twitter bwo ku wa kabiri yavuze ko itangazwa ry'amakuru avugwa ko ari ay'ibanga ryagaragaje icyo yise "urwego rukomeye rw'ibitari ukuri".

Yagize iti: "Abasomyi bakwiye kugira amakenga ku gusamira hejuru ibirego bishobora kuvamo gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya ku bushake".

Nta kindi yasobanuyeho cyangwa ngo ivuge inyandiko nyirizina yari irimo kuvugaho. Ariko abategetsi bo mu biro bikuru by'ingabo z'Amerika - Pentagon - basubiwemo bavuga ko inyandiko z'ibanga zatangajwe ari iz'ukuri.

Inyandiko imwe, ivuga mu buryo burambuye umubare w'abasirikare bishwe n'abakomeretse muri Ukraine ku mpande zombi zirwana, yagaragaye ko yahinduwe hagamijwe kuyobya.

Abasirikare kabuhariwe b'Ubwongereza bagizwe n'imitwe myinshi y'intyoza mu gisirikare ifite ubuzobere mu nzego zitandukanye, ndetse bafatwa nka bamwe mu bashoboye cyane ku isi.

Leta y'Ubwongereza ifite umurongo wo kutagira icyo itangaza ku basirikare kabuhariwe bayo, bitandukanye n'uko ibindi bihugu birimo n'Amerika byo bibigenza.

Ubwongereza bukomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bushimitse, ndetse ni cyo gihugu cya kabiri giha Ukraine imfashanyo ya gisirikare nyinshi, nyuma y'Amerika.

Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin yavuze ko minisiteri y'ubutabera y'iki gihugu yatangije iperereza ku byaha ndetse yavuze ko yiyemeje gutahura uwatangaje izo nyandiko z'ibanga.

Yagize ati: "Tuzakomeza gukora iperereza ndetse twigizeyo buri kibuye cyose kugeza dutahuye uwabaye inkomoko y'ibi [dutahure] n'ingano yabyo".

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inyandiko-y-ibanga-yatangajwe-yemeje-ko-abasirikare-kabuhariwe-bo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)