Inzira y'inzitane ya Umutesi Stewart watangiye kwita ku muryango we afite imyaka 12 muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 29 Jenoside ibaye, Umutesi ashimira Imana ko yashibutse akaba atuye muri Ecosse, ibintu afata nk'ibitangaza kuko Jenoside yamusize iheruheru.

Mbere ya Jenoside, Umutesi yabwiye BBC ko ubuzima bwe bwari bwiza, we n'umuryango we babayeho ubuzima bworoshye ariko burimo ibyishimo.

Jenoside igitangira, ibintu byarahindutse abantu batangiye kwicwa.

Ati 'Ubwicanyi bwakorwaga vuba cyane. Mu munota umwe gusa, abantu 20 babaga bamaze kwicwa, abicanyi bakava ku rugo rumwe bajya ku rundi.'

Umuryango we watangiye gushaka uko uhunga ariko birushaho kuba bibi kuko nyina yahise arwara, bikaba ngombwa ko Umutesi afata inshingano zo kwita kuri barumuna be na basaza be.

Yibuka amagambo umubyeyi we yamubwiye, ko agomba kwiyumvamo ubukuru agatangira kwita kuri barumuna be.

Ikimenyetso cyabyo ni fulari (scarf) nyina yamuhaye n'ubu akigendana kuko ari igihango gikomeye bafitanye.

Ati 'Ubwo mama yampaga iyi fulari, nahise mfata inshingano uwo munsi.'

Iminsi yakurikiyeho yabaye mibi cyane kuko mama we yaguye mu modoka zatwitswe, murumuna we umwe amara icyumweru yarabuze, mu gihe musaza we wari ufite imyaka irindwi yarwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

Ati 'Nageze aho nsenga Imana ngo imutware kuko yari afite ububabare bukabije. Yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko tumusiga aho ku muhanda. Nagerageje kumwigiza hirya ngo abantu bataza kumukandagira.'

Umutesi n'abandi bana bava inda imwe, barakomeje bagenda n'amaguru kugeza ubwo bageraga ku mupaka.

Ati 'Ntakubeshye ntabwo nzi uko byagenze ngo mbishobore kuko hari n'ibyo ntabasha gusubiramo ubu. Umutima wanjye wampatiraga ko ngomba kurinda abo tuva inda imwe.'

Inzira y'inzitane banyuze yabagejeje muri Congo (Zaire) bibwira ko kugirirwa nabi babisimbutse, ariko siko byagenze kuko byakomeje kuba bibi, abantu bashaka kugirirwa nabi.

Congo ni yo yari yarahungiyemo benshi mu bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abagezeyo bashaka gukomeza ibyo bari bavuye mu Rwanda bakoze, aho babonye Umututsi bakamugirira nabi.

Igihe cyaje kugera abavandimwe ba Umutesi bagaruka mu Rwanda, basanga umuryango wabo usa n'uwashize kuko abantu 40 bishwe muri Jenoside.

Byari bigoye ku bana bato kongera kwiyubaka, bakagira icyizere cyo kubaho no kuberaho umuryango wabo wishwe, nyamara baragerageje kandi barabishobora.

Murumuna wa Umutesi witwa Natacha wari uruhinja muri Jenoside, ubu yarakuze. Mu ntangiriro z'uyu mwaka we na murumuna we Delphine basuye mukuru wabo Umutesi usigaye aba muri Ecosse, bagaruka ku buzima bushaririye banyuzemo mu buto bwabo.

Ati 'Biteye ubwoba gukura nta babyeyi ufite. Biteye agahinda gukura utazi ngo 'ababyeyi bawe' basaga gute.'

Nta foto n'imwe basigaranye bari kumwe n'ababyeyi babo kuko zose zangijwe muri Jenoside.

Mu 2014 Umutesi yafashe umwanzuro utunguranye, ashakana n'umugabo wo muri Ecosse witwa Ian. Bahujwe n'indirimbo Ian yanditse agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo hari icyizere cy'ejo hazaza. Iyi ndirimbo Ian yayikoranye na Samputu Jean Paul warokotse Jenoside.

Ian avuga ko batangiye bavugana bifashishije ikoranabuhanga, birangira Ian aje mu Rwanda.

Ati 'Ubu dufite abana babiri beza ariko ibyacu ni inkuru itangaje. Ni kimwe mu bigize uwo ndi we, ni indangamuntu y'abana bacu, gusa ibyo benshi mu Rwanda banyuzemo biteye ubwoba.'

Ian yavuze ko yatunguwe no gusura u Rwanda agasanga abantu bishimye, avuga ko ibyahabaye ari ikimenyetso cy'uko ntaho bitaba ku isi abantu barangaye.

Umutesi avuga ko ubu ari kwiga ubuforomo n'ububyaza muri Ecosse hafi y'umuryango we mushya yishimiye.

Ati 'Kuba muri Ecosse mbifata nk'igitangaza. Kuva naza hano, nabonye ko nta kidashoboka. Nibura nyuma y'umwijima n'ububabare nanyuzemo, ndishimye.'

Umutesi avuga ko nyuma y'ibyo yanyuzemo, ari ibitangaza kuba akiriho afite umuryango mwiza
Ian na Umutesi basezeranye kubana akaramata mu 2014
Umutesi (ibumoso) Ian, Natacha na Delphine ubwo Umutesi yashyingirwaga
Ifoto ya Umutesi (iburyo) hamwe na barumuna be Natacha na Delphine, rumwe mu rwibutso rw'ubuto bwabo bafite kuko andi yangijwe mu gihe cya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-y-inzitane-ya-umutesi-stewart-watangiye-kwita-ku-muryango-we-afite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)