Mu gihugu cya Nigeria ,mu mujyi wa Anambra inzuki zanjamye abitabiriye ubukwe bakwirwa imishwaro ,ubukwe burangira igitaraganya buri wese akizwa n'amaguru.
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza abitabiriye ubukwe birukanyira mu byerekezo bitandukanye ,bahunga inzuki zarimo zibataka, ari nako bagenda bazikubita bifashishije udutambaro ngo zitabarya.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Nigeria ivuga ko icyateye izi nzuki gutera abitabiriye ubukwe ,ari uko bwabereye umunsi umwe n'umunsi isoko muri Nigeria riremeraho ,yewe ngo abateguye ubukwe bakaba bari baraburiwe kudategura ubukwe ku munsi w'isoko.
Source : https://yegob.rw/inzuki-zanjamye-abitabiriye-ubukwe-bakwira-imishwaro-amashusho/