Irushanwa ryo Kwibuka ryashyizwe muri Kamena #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rizaba muri Kamena uyu mwaka.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagize ingaruka no ku mukino wa Volleyball kuko yatawaye benshi mu bakinnyi b'uyu mukino, abayobozi ndetse n'abakunzi ba wo.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, FRVB na yo yateguye irushanwa risanzwe riba buri mwaka ryo Kwibuka.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko rizaba hagati ya 3 na 4 Kamena 2023 aho rizitabirwa n'amakipe yo hanze y'u Rwanda yaba mu bagabo n'abagore.

Irushanwa riheruka rya 2022 rikaba ryaregukanywe na REG VC mu bagabo n'aho mu bagore ritwarwa na APR WVC.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/irushanwa-ryo-kwibuka-ryashyizwe-muri-kamena

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)