Umusore witwa Rudy Villalobos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze akayabo ka miliyoni 60 Frw kugira ngo ahindurirwe imiterere ndetse bamutereho ikibuno nk'icya Nicki Minaj.
Uyu musore w'imyaka 27 avuga ko yakuze akunda Nicki Minaj anamufata nk'umuntu w'icyitegerezo, bityo rero ubwo uyu muraperikazi Nicki Minaj yihinduzaga imiterere (yongeresha ikibuno), byatumye Rudy Villalobos akora amanwa n'ijoro kugira ngo nawe azihinduze ikibuno nka Nicki Minaj.
Rudy Villalobos yavuze ko nubwo hari abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasira, ariko adatewe isoni n'uko ari umutinganyi no kuba yitwara nk'abakobwa.