Isimbi Model uri mu bagize 'Kigali Boss Babes' yavuze uko umuryango we wakiriye ibyamuvugwagaho - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyemari Isimbi Model uri mu bagize itsinda rya Kigali 'Boss Babes' yatangaje ko we n'umugabo we witwa Shaul Hatzir bombi basomaga ibitekerezo by'abamwibasiraga ku mbuga nkoranyambaga bamuvugaho ibinyoma ko iri tsinda rigamije ubusambanyi.

Mu kiganiro Breakfast with stars cya Radiyo Kiss Fm uyu mugore yavuze ko mbere yo kwinjira muri iri tsinda riri kugarukwaho na benshi, yabanje kubiganiriza umugabo we n'abana ndetse ngo barabyishimira cyane.

Iri tsinda rikimara kumenyekana, abantu batangiye guharabika aba bakobwa barigize bavuga ko rigamije ubusambanyi.

Kigali Boss Babes ni itsinda ry'abagore b'abaherwe barimo Allia Cool, Camille Yvette, Gashema Sylvie, Cristella, Queen La Douce n'uyu Isimbi Model bagiye gutangiza ikiganiro kigaruka ku buzima babayemo bwa buri munsi bise 'Kigali Lifestyle'.

Isimbi Model uri mu byagize Kigali Boss Babes n'umugabo we



Source : https://yegob.rw/isimbi-model-uri-mu-bagize-kigali-boss-babes-yavuze-uko-umuryango-we-wakiriye-ibyamuvugwagaho-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)