Imikino n'imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikunzwe cyane n'abatuye Isi, by'umwihariko mu Rwanda, abakinnyi hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n'urukundo babakunda kimwe no mu muziki benshi biyitirira abahanzi, bamwe babonwa barakuze, muri iyi nkuru ISIMBI iragusubiza mu myaka yashize wihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n'ahanzi n'ibindi byamamare nyarwanda uko bari bameze mu bwana bwabo.
Umuntu kugera akuze anyura mu bihe bitandukanye, hari abavukiye mu buzima bwiza, hari n'abavukiye mu buzima busharira ariko uyu bakaba munsi bakaba bameze neza, tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare muri muzika na ruhago uko bari bameze mu bwana bwabo n'uko basa uyu munsi babikesha umupira ibyo bakora.
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Umusore w'ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi mu ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, n'ubwo ameze neza kubera ruahgo n'ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.
Iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk'ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.
Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
Ni umukinnyi w'umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.
Kenny Sol
Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi bitewe n'ubuhanga bwe ndetse n'ijwi rikurura benshi.
Yavutse mu 1997, yize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, yamenyekanye mu itsinda Yemba Voice risa n'iryasenyutse.
Uyu mugore yamenyekanye cyane ndetse anakundwa muri filime y'uruhererekane ya Bamenya itambuka kuri YouTube ndetse na Zacu TV, ni naho akina yitwa Kecapu.
Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sports, Rwanda)
Uyu musore ni umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports, usatira izamu anyuze ku mpande, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k'ubucuruzi.
Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n'iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 25, iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.
Ndayishimiye Celestin (Etoile del'Est)
Uyu mugabo ukina mu bwugarizi ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya Etoile del'Est, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y'Iburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k'ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.
Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y'imyaka 10 na 13.
Rutanga Eric (Police FC, Rwanda)
Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC, 2017 yagiye muri Rayon Sports batandukana muri 2020 ajya muri Police FC.
Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 27. N'ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n'uwakabije inzozi ze kuko na we uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago, aho afite umuryango we yubatse(umugore n'umwana).
Alliah Cool
Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Isimbi Alliance, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga kandi umaze igihe kitari gito atangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by'imyidagaduro.
Uyu mushabitsi yanamaze kugirwa umwe muri ba Ambasaderi b'Amahoro b'Umuryango w'Abibumbye. Aheruka no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y'abari n'abategarugori.
Rugwiro Herve (Nta kipe afite)
Uyu mugabo w'ibigango ukina mu mutima w'ubwugarizi, muri 2021 yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'imyaka 2 ayikinira avuye muri APR FC, yagiye muri AS Kigali batandukanye umwaka ushize, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.
Rugwiro Herve n'ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b'abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n'ubwo ari wo umutunze we n'umuryango we.
Sugira Ernest (nta kipe afite)
Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi wakiniye APR FC, AS Kigali, Rayon Sports ubu udafie ikipe, Sugira Ernest yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.
Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi ubwo yerekezaga muri Vita Club. Kuri iyi foto ye yari afite imyaka 6 y'amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka, ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.
Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda)
Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa Police FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w'abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.
Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk'uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n'ubwo uyu munsi yakijijwe n'akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.
Sam Karenzi
Ni umunyamakuru w'imikino akaba n'umuyobozi wa Radio Fine FM.
Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b'imikino babirambyemo ndetse akaba akunzwe na benshi kubera ubusezenguzi bwe n'inkuru z'umwihariko agira.
Yakoreye Radio Salus, Radio10 ubu akaba ari kuri Fine FM abereye n'umuyobozi.
The Ben
Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin, wamamaye mu muziki nka The Ben, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n'indirimbo ze z'urukundo zinyura benshi, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho akorera umuziki we, akaba uretse kuririmba RnB, ari umwana wakuze aririmba muri Chorale. Ni umwe mu bahiriwe n'umuziki.
Meddy
Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n'umuziki watumye afata rutimikerere akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari n'aho ubu akorera umuziki we, byanatumye ahura n'umugore we baheruka kurushinga, Mimi. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989.
Safi na Queen Cha
Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys mbere y'uko risenyuka, ubu aba muri Canada, uwo bari kumwe kuri iyi foto ni mubyara we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, akaba umuhanzi mu njyana ya RnB ni n'umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w'ikipe ya Rayon Sports.
Kate Bashabe
Kate Bashabe w'imyaka 32 ni umunyamideli w'ikimero n'ubwiza birangaza benshi.
Umucuruzikazi washinze Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by'urukundo.
Yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga nyampinga wa MTN muri 2010, ndetse aza kuba Miss Nyarugenge muri 2012. Uyu yigeze kuvugwa mu rukundo n'umukinnyi Sadio Mane ubu ukinira Bayern Munich.
Kecapu
Mukayizere Jalia [Kecapu] ni umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina ndetse ukunzwe na benshi.
Oda Paccy
Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w'abana babiri.
Ni umkobwa uzwiho kuba yaratangije Hip Hop mu Rwanda mu bagore, kuri iyi foto bigagragara ko yakuriye mu buzima bushaririye.
Bruce Melodie
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w'abana bane barimo abahungu 2 n'abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, afite umugore.
Ni umuhanzi ubu umaze kuba umugwizatunga abikesha ijwi rye ryatumye amenyekana hakurya y'inkiko z'u Rwanda nubwo yakuriye mu muryango utishoboye.
Young Grace
Umuraperikazi Nyarwanda, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzi bakize babikesha umuziki, gusa n'ubundi uyu mugore w'umwana umwe wavukiye mu Ntara y'Iburengerazuba, yavutse mu muryango wishashije ugize icyo ubuze.
Julius Chita
Ababyeyi be bamwise Niyitegeka Jules William, yinjiye mu myidagaduro yinjiranyemo izina rya Julius Chita akaba ari umunyamakuru, ni nyiri Chita Magic. Uretse ibi kandi ni n'umushyushya rugamba (MC) mu birori bitandukanye cyane cyane ubukwe.
Juno Kizigenza
Izina Juno Kizigenza, ni rimwe mu mazina arimo kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n'indirimbo asohora zikora ku mitima ya benshi.
Juno Kizigenza ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w'abana barindwi.
Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).
Ifoto ye yo mu bwana bwe yagaragaye, igaragaza ko ari umusore wakuriye mu buzima butari bwiza kandi butari na bubi.
Nel Ngabo
Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ni umusore w'imyaka 23 yatangiye umuziki mu 2017, ubu akaba abarizwa muri Kina Music imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda, ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda, ifoto ye yo mu bwana igaragaza ko nubwo amaze kugira agatubutse abikesha umuziki n'ubundi atakuriye mu muryango usaba umunyu.
Dj Brianne
Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya ariko ubu atuye mu rwanda.
Ni umwe mu bagezweho mu kuvanga vanga imiziki aho ajya no kubikora hanze y'u Rwanda.
Danny Vumbi
Semivumbi Daniel, ni umuhanzi nyarwanda wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi.
Yamenyekaniye mu itsinda The Brothers ryasenyutse. Uyu muhanzi amaze igihe akora umuziki ku giti cye ndetse akaba yarigaruriye imitima ya benshi bitewe n'imyandikire ye.