Iyo mpashyize ururabo ndaruhuka!Ubuhamya bubabaje bwa Pastor Brigitte utazi aho abe bashyinguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Pastor Brigitte yabivuze ubwo yavugaga ku buhamya bw'urugendo rwe rwari rugoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mubyeyi uvuga ko kugeza ubu haba ababyeyi ndetse n'abavandimwe be yabuze muri Jenoside atazi aho bashyinguye yabwiye Isimbi dukesha iyi nkuru ko aho yumvise amakuru y'ahaba haraguye umwe muribo iyo bageze mu gihe cyo kwibuka nawe ajya kwifatanya nabo icyakora hakaba hari musaza we umwe bishe areba bamukubise inyundo y'imisumari mu mutwe we ajya kumwibukira aho hantu ubu ni ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho ajyanayo indabo kuko bimuruhura nubwo atazi neza niba ariho ashyinguye.

Ati " impamvu rero njyewe nza hano, nakubwiye ko hari musaza wanjye waguye hano, nimvuga Rumirabahashyi abantu barayumva, ni ukuvuga amateka y'uwanjye ari aha ni ho ngomba gushyira izina rye nkamwibukira hano, n'ahandi nimenya ko hari umubiri w'uwanjye kandi n'ubundi tujyayo za Gikomero kuko nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n'amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashyi, ndabibona."

"Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nkavuga ngo nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y'imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse."



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/iyo-mpashyize-ururabyo-ndaruhuka-ubuhamya-bubabaje-bwa-pastor-brigitte-utazi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)