Jenoside ntaho itashoboka: Mutegwaraba warokotse Jenoside yatanze impuruza ku mvugo z'urwango ziri kwiyongera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutegwaragaba warokotse Jenoside nyuma yo kubura abasaga 60 mu muryango harimo n'ababyeyi be, yavuze ko ntawe ukwiriye kwibeshya ko ibyabaye mu Rwanda bitaba ahandi, abantu baramutse barangaye.

Mu kiganiro yahaye UN News, ikinyamakuru cy'Umuryango w'Abibumbye, Mutegwaraba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera uburyo imvugo z'urwango zari zimaze igihe zikwirakwizwa mu baturage, hifashishijwe itangazamakuru.

Ati 'Abantu benshi batekereza ko ubwicanyi bwatangiye muri Mata ariko bwatangiye mu 1990, nibwo Guverinoma yatangiye gukwirakwiza imvugo z'urwango zibasira Abatutsi mu binyamakuru radio n'ahandi.'

Mutegwaraba wanditse igitabo By Any Means Necessary, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bukabije, ikimenyetso cy'urwango abantu bari bamaze igihe bigishwa.

Yavuze ko igiteye impungenge ari uburyo abantu bakomeje kurebera ubugizi bwa nabi bukorwa hirya no hino, ntibatabare bazi ko bushobora kuvamo Jenoside.

Ati 'Dukomeza kuvuga ngo 'Ntibizongera ukunda' nymara bikongera kuba. Reba Jenoside yakorewe Abayahudi, ibyabereye muri Cambodia, ibibera muri Sudani y'Epfo, abantu bari kwicwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

'Hakwiriye kugira igikorwa kuko Jenoside kuyirinda birashoboka, ntabwo ari ikintu gihanuka umunsi umwe. Igenda itegurwa uko imyaka ishira kandi abayiteguye baba bazi ibyo barimo.'

Mutegwaraba yatanze urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuyemo, uburyo imvugo z'urwango zigenda zinjira mu bantu ku buryo bidakumiriwe, byavamo ikintu kibi.

Ati 'Ndasaba abantu gukanguka, hari amakuru menshi y'ibihuha agenda akwirakwizwa kandi abantu basa nk'aho ntacyo bibabwiye. Nta muntu n'umwe ibyabaye mu Rwanda bitageraho, Jenoside irashoboka aho ariho hose.'

Henriette Mutegwaraba yabajijwe niba akurikije aho ikoranabuhanga rigeze, byashoboka ko ubugizi bwa nabi bugera kuri Jenoside ntawe urabimenya.

Ati 'Iyo muri Jenoside haza kubaho Facebook, TikTok, Instagram byari kuba bibi cyane. Abagizi ba nabi buri gihe bifashisha urubyiruko kuko arirwo byoroshye gushuka. Uyu munsi urwo rubyiruko nirwo ruri ku mbuga nkoranyambaga.'

Henriette Mutegwaraba yavuze ko uburyo bwo guhangana n'imvugo z'urwango ziri kwigaragaza muri iki gihe, ari uko Umuryango w'Abibumbye ukora inshingano zawo, ahari ubugizi bwa nabi ugatabara vuba, ntube ntibindeba nk'uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye kandi ababyeyi kurera abana babo mu rukundo, babigisha gukunda abantu bose batavanguye kuko ari wo musingi wo kubategura kuzavamo abantu b'ingirakamaro.

Ati 'Mwigishe abana banyu urukundo, mubigishe kutarobanura abantu bashingiye ku ruhu, mwigishe abana banyu igikenewe ngo inyokomuntu igire amahoro.'

Mutegwaraba yagaragaje ko Jenoside ntaho itaba mu gihe abantu barangaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-ntaho-itashoboka-mutegwaraba-warokotse-jenoside-yatanze-impuruza-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)