Justin Trudeau yashenguwe n'ubuhamya bwa Kirenga wiciwe ababyeyi be areba muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata nibwo Trudeau yaganiriye na Chiko Bavon Kirenga, amusobanurira ingorane Abatutsi bahuye nazo muri Jenoside mu 1994.

Nyuma y'ubwo buhamya, Trudeau yanditse kuri Twitter ati 'Uyu ni Chiko Bavon Kirenga. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyamubayeho biteye ubwoba. Nahuye na Chiko kugira ngo numve amateka ye no kugaragaza umusanzu wa Guverinoma yacu mu guharanira ko ubwo bwicanyi butazongera ukundi.'

Mu buhamya yigeze gutanga mu 2019, Kirenga yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana w'imyaka irindwi, abana n'ababyeyi be, bakuru be, barumuna be na bashiki be.

Papa we yari umuyobozi w'ishami rya sosiyete DHL itwara imizigo n'ubutumwa butandukanye, ku buryo wari umuryango wishimye kandi ubayeho neza.

Ubwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, Kirenga yarabibonye, akeka ko ari kibonumbwe abonye, yihuta ajya mu nzu kubibwira ababyeyi be.

Ati 'Bose bari bicaye bumva radio ariko bumiwe. Uburyo barebaga byari bifite icyo bisobanuye, ko byaturangiranye.'

Jenoside yahise itangira, Abatutsi batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu. Kirenga n'abo bava inda imwe batandatu, bararaga mu yindi nzu yegeranye n'iyo ababyeyi babo bararagamo, nyamara hari hashyizwe za bariyeri ku buryo ababyeyi babo batabashije kujya kubareba.

Umwe mu baturanyi babo yaje gufasha papa wa Kirenga guhura n'abana be, ariko ibintu byari bikomeje kuba bibi.

Interahamwe zageze aho zinjira mu rugo kwa Kirenga, zikusanya abari bahari bose babicaza mu mbuga, ariko babatuka.

Bategetswe kwicara ku murongo umwe inyuma y'undi. Umwe mu basirikare batozaga Interahamwe, yasabye buri wese guhitamo uburyo baza kumwicamo niba barakoresha imbunda, gerenade cyangwa umuhoro.

Abari bagiye kwicwa babanje guceceka babiganireho, aba mbere bahitamo kwicishwa imbunda kugira ngo bataza gupfa urubozo. Uwo musirikare yahise abicira imbere y'abo bose.

Kirenga byose byabaye abireba nubwo yari umwana kuko uwo barashe mbere, bari bateganye ku mirongo bari bicayeho.

Muri ako kanya nibwo ababyeyi be nabo biciwe aho ndetse n'abavandimwe be babiri.

Mu gihe bari bagiye kumugeraho, nibwo yamenye ko ibintu bikomeye agerageza kwiruka mbere yo kumurasa.
Yongeye kugarura ubwenge azengurutswe n'Interahamwe, imwe muri zo ikoresha ikirenge ngo bamenye neza niba yapfuye.

Mu mwanya muto yisanze mu ikamyo igenda ari kumwe na bashiki be babiri, umwe wari ufite imyaka 13 n'undi w'imyaka 4 bakomeretse. Muri iyo modoka kandi harimo murumuna we bamutemye mu nda igifu kiri hanze, ari kuribwa cyane.

Bageze ku bitaro huzuye abasirikare benshi b'abahutu bakomeretse dore ko Jenoside igitangira, ingabo za Leta zisanze zihanganye n'ingabo za FPR zari zigamije guhagarika Jenoside.

Kirenga avuga ko mu bitaro nta wari ugifite umwanya wo kubaza ngo kanaka ni Umuhutu cyangwa Umututsi. Bakigera kwa muganga, murumuna wa Kirenga wari watemwe mu nda yahise yitaba Imana.

Aba bana baje kugira amahirwe bahura n'umugore wari uziranye na Papa wabo, abitaho mu bitaro, anakurikirana ubuvuzi bwabo. Kirenga yibuka ko uwo mugore yanatabaye mushiki we ubwo abasirikare babiri bashakaga kumusambanya.

Mu bitaro haje kuza umugabo w'umuyisilamu wari ukomeye dore ko yari yaragiriye ingendo ntagatifu i Mecca ari naho yakuye izina rya 'Hajj'.

Umubyeyi witaga kuri Kirenga n'abavandimwe be yari afite amakuru y'uko Hajj afite abandi batutsi ahishe iwe mu rugo. Yahise amusaba kumufasha kujyana mushikiwa Kirenga ngo amuhishe, kugira ngo amuhungishe abasirikare bashakaga kumusambanya mu bitaro.

Hajj yarabyemeye, atwara mushiki wa Kirenga mu kizuru cy'imodoka ajya kumuhisha iwe. Igihe cyarageze agaruka gutwara Kirenga na mushiki we muto wari ufite imyaka ine.

Abana babagaho bihishe mu nzu. Nijoro Interahamwe zazaga kwa 'Hajj' kwigamba uburyo akazi ko kurimbura Abatutsi kagenze.

Kirenga avuga ko hari umwe mu Nterahamwe witwaga Karim yumvise yigamba uburyo abatutsi yishe yabanzaga kubabaza niba bafite uri buze kubashyingura.

Uwavugaga ko nta muntu wo kumushyingura afite, bajyaga kumwicira hafi y'icyobo rusange bagahita bamujugunyamo, uvuze ko afite abaza kumushyingura, bagahita bamwicira aho.

Kirenga yageze aho we akajya asohoka akajya gukina n'abana ba Hajj, mushiki we ni we wakomezaga kwihisha kuko byari byoroshye ngo Interahamwe zihite zivumbura ko ari Umututsi.

Imirwano hagati y'ingabo za Leta na FPR yageze aho igera mu gace Hajj yari atuyemo, biba ngombwa ko ashyira abantu bose yari acumbikiye mu ikamyo ye ngo abahungishe abajyane muri Congo.

Abasirikare barababujije kugira ngo babanze babone inzira bacamo, kugeza ubwo FPR yafataga Kigali batarahunga.

Nyuma y'iminsi, nyirarume wa Kirenga wari umusirikare wa FPR yaje guhura na wa mugore wabakiriye bwa mbere, amumenyesha ko abana bariho ndetse n'aho bari, ajya kubareba.

Abarokotse mu muryango bamaze kongera guhura, nyina wabo wabaga mu Burundi yiyemeje kubitaho. Hari kandi mushiki wa Kirenga wari waragiye kwiga muri Québec Jenoside iba ariho ari, na we yashakaga gufata bamwe mu bavandimwe be akabitaho.

Mu Ugushyingo 1994 nibwo Kirenga n'abavandimwe ba bageze muri Québec, bafashwa n'imiryango y'abihayimana ndetse n'abanyarwanda bahabaga.

Babashije kwiga, bashaka imirimo bibeshaho nubwo amashusho y'ibyo babonye muri Jenoside akibakurikirana.

Trudeau yashenguwe n'ubuhamya bwo kurokoka kwa Kirenga muri Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/justin-trudeau-yashenguwe-n-ubuhamya-bwa-kirenga-wiciwe-ababyeyi-be-abareba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)