Juventus mu byishimo nyuma yo gusubizwa amanota 15 yari yanyazwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihano bya Juventus byo gukurwaho amanota 15 kubera gushinjwa kwitwara nabi mu kugura abakinnyi byakuweho, urukiko rukuru rw'imikino mu Butaliyani rutegeka ko urubanza rusubirwamo.

Juve yahanwe muri Mutarama nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kubeshya ku byerekeye amafaranga yaguze abakinnyi no guhemba.

Ubu iyi kipe yavuye ku mwanya wa karindwi igera ku mwanya wa gatatu muri Serie A, ariko ishobora kongera guhanwa nyuma y'urubanza rushya.

Umuyobozi w'umupira muri Tottenham, Fabio Paratici, yatsinzwe ubujurire bwe bwo guhagarikwa amezi 30 mu rubanza rumwe n'uru.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa siporo wa Juve yari umwe mu bayobozi 11 bari muri iyo kipe, abahozemo cyangwa batakyirimo bahanwe kubera kiriya cyaha Juventus yashinjwaga.

Yasezeye mu nshingano ze muri Spurs ubwo ibihano bye byashyirwaga ku rwego mpuzamahanga,ndetse kuva icyo gihe iyi kipe yo mu majyaruguru ya London yatangiye gushakisha umusimbura we.

Iyi kipe yakuweho amanota nyuma yo gukorwaho iperereza ku masezerano yo kugura abakinnyi yakoze mu myaka ibiri kuva 2019 kugeza 2021 n'ubuyobozi bukuru bw'umupira w'amaguru mu Butaliyani (FIGC).

Juventus yashinjwaga kubeshya amafaranga yatanze kugira ngo yunguke amayero agera kuri miliyoni 60 mu kugurisha abakinnyi bityo ntizahabwe ibihano byo kurekura amafaranga menshi aruta ayo yinjije ibizwi nka Financial fair play.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/juventus-mu-byishimo-nyuma-yo-gusubizwa-amanota-15-yari-yanyazwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)