Kamonyi: Abaturage mu kangaratete kubera isenyuka ry'ibiraro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biraro birimo ibimaze igihe kirekire bisenyutse ariko ibya vuba ni ibyasenywe n'ibiza byatewe n'imvura idasanzwe yaguye guhera muri Gashyantare 2022.

Mu byasenyutse harimo igihuza Umurenge wa Runda na Rugalika mu gishanga cya Bishenyi, kitarubakwa mu buryo burambye, igihuza Akagali ka Sheli muri Rugalika na Muganza muri Runda ndetse n'igihuza Sheli na Kabagesera mu Murenge wa Runda.

Nyuma y'umwaka urenga umwe bisenyutse, hari abaturage bagaragaza ko byateye impagarara n'ibibazo mu migenderanire y'abatuye imirenge yombi.

Hamwe hashyizweho ibiti byo gukandagiraho ku buryo amagare na moto bishobora gutambuka ariko ku modoka ntibishoboka.

Ubwikorezi bwakorwaga hifashishijwe ibyo biraro ntibugishoka ku ruhande rumwe kuko amakamyo atabona uko yambuka akagezi ka Kayobora.

Abatuye hakurya y'aka kagezi mu Kagari ka Muganza batahagayo n'imodoka ntibakihanyura ahubwo byabasabye guhindura icyerekezo no guca inzira iziguye kubera ko nta yandi mahitamo bafite.

Ntezimana Elias wo mu Kagari ka Sheli yagize ati 'Hashize umwaka imvura iguye igasenya iki kiraro cyaduhuzaga n'Akagari ka Muganza.Kitarasenyuka imodoka zarambukaga ariko isenyuka ryacyo ryateje impagarara n'ibibazo bitewe n'uko imihahiranire yahagaze.'

Yakomeje ati 'Reba nk'ubu umucanga tuba twinuye mu mazi wabuze uko uva hano kandi n'abaturage bafite imodoka bakoreshaga iki kiraro bahinduye inzira, bamwe bajya kunyura Bishenyi bakamanukira kuri uyu musozi wa Muganza. Byaraboroheraga cyane ariko ubu iyo nzira ni iya kure cyane.'

Umuturage wo mu Kagari ka Kabagesera, yavuze ko bagorwa no kugerwaho n'ibikoresho by'ubwubatsi birimo umucanga kubera isenyuka ry'ibiraro. Ngo byatumye igiciro cy'umucanga cyikuba kabiri kubera ko bisaba ko imodoka ziwupakira zizenguruka.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yavuze ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo ibiraro byasenyutse bikorwe. Ati 'Ibiza bitugiraho ingaruka ariko tugomba kwishakamo ibisubizo kandi birashoboka. Icyo twakwizeza abaturage ni uko dukomeza gufatanya na bo ibyagiye byangirika tubisane, imihanda yongere ibe nyabagendwa.'

Ibiza by'umwaka ushize n'uwawubanjirije byangije ibiraro 47 mu Karere ka Kamonyi. Ubuyobozi buvuga ko hari ibyagiye bisanwa ku bufatanye n'abaturage ariko hakaba n'ibindi bisaba amafaranga menshi.

Uretse icyatangiye gukorwa mu Murenge wa Kayumbu n'ikindi cyashyizwe muri gahunda umwaka utaha kiri hagati y'Umurenge wa Karama na Kayumbu, ibindi bisaba ingengo y'imari nini ntibirasanwa ndetse n'inyigo y'ayo bizatwara ntirakorwa.

Ikibazo cy'ibiraro ni kimwe mu byo Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yasabwe gutangaho ibisobanuro ku wa 18 Ukwakira 2022 ubwo yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

Abadepite bavuze ko mu ngendo bakoreye mu turere muri Werurwe uwo mwaka basanze hari imihanda myinshi ifite ibiraro bikeneye kwitabwaho mu maguru mashya.

Minisitiri Dr Nsabimana icyo gihe yibanze ku byubatswe kera bitakijyanye n'uburemere bw'imodoka zibigendaho ariko hari n'ibisenyuka burundu uko ubukana bw'ibiza bugenda bwiyongera mu duce runaka.

Ati 'Ni ikibazo gikomeye. Hari amateme dufite amaze imyaka 30, 40 cyangwa 50. Icyo gihe bayubaka ikamyo iremereye yabaga ipima toni esheshatu, ubu dufite amakamyo afite toni 26, ni yo akoresha utwo turaro dutoya; hari n'ibyo akandagiraho bigahita biturika.'

Yakomeje ati 'Aho tumariye gukora ibarura, twabonye ibigera kuri 400 bikenewe gukorwa mu buryo bwihutirwa kuko ntibyagiye byubakwa bijyanye n'iterambere ryihuta. Ibyo biraro bishaje tumaze kubishyira hamwe turimo gushaka amafaranga.'

Ahitabajwe ibiti hajyaga hanyura n'imodoka ariko ubu ntibishoboka
Ku kagezi ka Kayobora hakozwe inzira y'abanyamaguru, imodoka ntizikihanyura kubera ko ikiraro cyasenyutse
Wambuka uva muri Rugalika ugana mu Kagari ka Muganza hari ikiraro cyasenyutse gihagarika urujya n'uruza rw'ibinyabiziga
Kongera kubaka iki kiraro bisaba imbaraga nyinshi ugereranyije n'imiterere y'igishanga n'amazi akinyuramo iyo imvura yabaye nyinshi
Abaturage bavuga ko umucabga ucukurwa mu Kagezi ka Kayobora bisigaye bigoye ko ugezwa ku bawukeneye kubera ko imihanda itakiri nyabagendwa
Ni agace kamaze guturwa cyane ku buryo gakeneye ibikorwaremezo birimo imihanda, byo korohereza abaturage
Ikiraro guhuza Akagari ka Sheli mu Murenge wa Rugalika n'aka Kabagesera muri Runda cyarasenyutse hitabazwa ibiti binyurwaho n'abanyamaguru, amagare n'amapikipiki
Ubuyobozi buvuga ko iki kiraro kigiye kubakwa ku bufatanye n'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ivuga-iki-ku-kangaratete-abaturage-bashyizwemo-n-isenyuka-ry-ibiraro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)