Akarere ka Karongi kihariye igice kinini cy'icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye yabayemo ubwicanyi bw'indengakamere mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi 1994, bigizwemo uruhare rukomeye n'uwari perefe wayo Dr Kayishema Clement waje gufatwa agashyikirizwa urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.
Nu bwo abarokotse Genocide yakorewe abatutsi biyubatse ndetse bagafatana urunana ngo bomorane ibikomere,hari ibikiri ishavu mu mibereho yabo.
Icyambere , n'ukuba abakoze Genocide baterura ngo bavuge aho imibiri y'ababo iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ikindi ni uko hari abari interahamwe Ruharwa batarafatwa ngo babiryozwe hakaba hashize imyaka 29 nta kanunu k'aho baherereye niba barapfuye cyangwa bakihishahisha.
Ndayisaba Francois,wahoze ari Mayor w'Akarere ka Karongi,n'umwe mu barokokeye mu Bisesero ndetse Genocide imusiga iheruruheru
Aganira na Umuryango.rw mbere na mbere twabanje kumubaza niba yumva akomeye ku buryo twaganira nta kibazo,atubwira ko ameze neza nta kibazo.
Yagize Ati "Nibyo koko gukira ibikomere ni urugendo.Abakoze genocide mu cyahoze ari Kibuye bayikoranye ubugome bukabije, ariko igikomeje gushavuza abarokotse ni uko hari abatarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ikindi akaba ari interahamwe ruharwa zagize uruhare rukomeye muri Genocide muri zo hakaba harimo ,Aloys Ndimbati wayoboraga Komini Gisovu, ubu ni Umurenge wa Twumba, hakaza Fulgence Kayishema yari umugenzacyaha muri komini Kivumu ndetse na Charles Sikubwabo wari burugumestiri wa Komini Gishyita.
Uyu we na Ndimbati ndetse na Ryandikayo wari umucuruzi ku Mubuga bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye iwacu mu Bisesero.
Hari n'undi abantu badakunda kuvuga witwa Kananira Uziya.Uyu yari Assistant Burugumestre muri Komine Gishyita.Yari atunze mushiki wa Ruzindana Obed nawe wari interahamwe ikomeye.Aba bose bari ishyiga ry'inyuma muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Kibuye turifuza ko hagira igikorwa ku bufatanye n'ibindi bihugu na Interpol bakaba bafatwa bakaburanishwa bakaryozwa ibyo bakoze."
Ngarambe Vedaste ni Perezida wa Ibuka mu karere Ka Karongi,aganira na Umuryango.rw yavuze ko abona icyakorwa ari uko bakomeza gukurikiranwa n' inkiko.
Ati: "Abo umaze kumbwira bari ku rutonde rw' inkoramaraso zahemukiye igihugu kub uryo bukomeye cyane.Nka Sikubwabo wa Gishyita na Ndimbati wa Gisovu,uruhare rwabo rwagaragaye cyane mu Bisesero,mu masite ya Ngoma na Mubuga, uwa Nyange ngira ngo uruhare rwe muraruzi aho abatutsi barenga 2000 basenyeweho kiliziya bakayibarunda hejuru.
Amakuru ntayo mfite y'aho baba baherereye, ariko barashakishwa n'ubutabera ku rwego mpuzamahanga kuko ni ba ruharwa bo ku rwego rwa mbere.
Abacitse ku icumu barabizi nka Ndimbati na Sikubwabo amakuru yabo yaratanzwe yaba no muri gacaca rero nababwira ko ubutabera butananiwe ahubwo bagishakishwa.
Sinamenya amayeri bakoresha bihisha gusa icyo nzi nuko bakimara gukora ayo marorerwa bahungiye mu mashyamba ya Congo baba bakiyarimo,baba barayaguyemo ,baba barahinduye ibibaranga bakajya mu bindi bihugu nta makuru mbifiteho.
Ariko icyonzi nuko bataraboneka,baramutse babonetse bakaryoza uruhare bagize mu kurimbura Abatutsi, imitima y'abacitse ku icumu yaruhuka.
Muri iki cyumweru cyo kwibuka mu karere ka Karongi hamaze kugaragara icyaha kimwe cy' ingengabitekerezo ya Genocide cyabonetse mu murenge wa Murundi, aho batemye insina z'uwacitse ku icumu .Aba bikoze bakaba barafashwe .
Habonetse kandi umubiri umwe w'uwazize jenoside ku cyumweru,mu kibanza cya Kaminuza y'abadiventiste b' umunsi wa Karindwi ya AUCA,mu murenge wa Gishyita.
Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw