Karongi: Hagiye gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza imyirondoro y'Abatutsi bajugunywe mu Kivu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko imigezi, inzuzi n'ibiyaga ari zimwe mu ntwaro Interahamwe zifashishije mu mugambi wo kurimbura abatutsi.

Muri Perefegitura ya Kibuye by'umwihariko mu cyahoze ari ishuri ry'ubuhinzi, ubworozi n'amashyamba, Ecole Agricole Forestière de Nyamishaba (EAFO Nyamishaba) ni hamwe mu hahungiye abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, barahicirwa bajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

Karenzi Bosco, avuga ko we na bagenzi be bari bahungiye mu ishuri rya EAFO Nyamishaba ryaje guhuzwa na ETO-Kibuye bikaba IPRC Karongi, tariki 15 Mata 1994 bagabweho igitero simusiga.

Ati 'Mu nzu zose zigize iki kigo niho bagiye badukura batujyana ku nkombe bagatema basunikira mu Kivu. Abajyaga mu Kivu bakiri bazima abajandarume babarasiragamo, cyangwa Interahamwe zikabakurikiza ubwato zikabatemeramo'.

Abarokotse uwo munsi, n'abarokotse ubwicanyi bwabereye kuri stade Gatwaro, kuri Home Saint Jean no ku Kiliya ya Saint Kibuye bahungiye ku Kirwa cya Nyamunini. Tariki 20 Mata 1994 Interahamwe, abasirikare n'abajandarume bagabye igitero kuri iki kirwa abari bahahugiye hafi ya bose baricwa n'ubwo bari babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Karongi rimaze kubarura abagera 13 barimo abanyeshuri 11 n'abakozi babiri bakoreraga ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amazina yabo yanditse ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside kiri muri IPRC Karongi.

Kuri uyu wa 25 Mata 2023, abarezi n'abanyeshuri biga muri IPRC Karongi bifatanyije n'abarokokeye mu cyahoze ari EAFO Nyamishaba, n'abafite ababo bajugunywe mu kiyaga cya Kivu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Karongi, Ingabire Dominique yavuze ko bishoboka ko hari abahoze ari abanyeshuri n'abarezi b'ibigo byahujwe bigahinduka IPRC Karongi bishwe muri Jenoside ariko n'ubu imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.

Ati 'Muri ETO Kibuye twabaruye abagera kuri 70, abo twamenye amakuru yabo ni 13 barimo abarimu babiri, abandi nta makuru yabo tuzi. Muri EAFO Nyamishaba turacyakusanya amakuru ntabwo turamenya imibare. Tugiye gufatanya n'ubuyobozi bwite bwa Leta n'abaturage kugira ngo tubashe kumenya amakuru'.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko abarokotse Jenoside ikintu cya mbere cyatuma baruhuka ari uko abayigizemo uruhare batarafatwa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ati 'Ikindi, Abatutsi biciwe hano i Nyamishaba no ku nkengero z'i Kivu batazwi, ni umukoro tugiye guhuriraho nka IBUKA, akarere n'izindi nzego kugira ngo tubashe kumenya abatutsi batawe mu Kivu: Ni bande? Bari batuye he? Bakoraga iki? Ni ubushakashatsi dukwiye gushyiraho imbaraga kandi vuba'.

Mu ishuri rya EAFO Nyamishaba niho ubuyobozi bubi bwatangirije ku mugaragaro Jenoside yakorewe abatutsi ku Kibuye mu rwego rwo gutinyura abari batinye kwica.

Kunamira Abatutsi bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu n'abashinguye mu rwibutso rwa Nyamishaba byabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye mu mujyi wa Karongi rusorezwa ku Kiyaga cya Kivu
Visi Meya Niragire na Perezida w'inama Njyanama ya Karongi, Dusingize bashyira indabo mu kiyaga mu kuzirikana Abatutsi bajugunywemo muri Jenoside
Urubyiruko rwibukijwe ko rwagize amahirwe yo kubyirukira mu buyobozi bwiza, rusabwa kubibyaza umusaruro
Karenzi yavuze ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hagiye-gukorwa-ubushakashatsi-buzagaragaza-imyirondoro-y-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)