Karongi:Umusirikare yarashe umwe mubo ashinja kumwambura aramwica #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusirikare wa RDF wari wambaye imyenda isanzwe [civil] yatezwe n'abajura baramwambura,birangira arashe umwe mu bamwambuye,nyuma yo kumusaba ibyo yamwibye akanga.

Ibi byabaye nka saa saba n'igice zo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023,mu mudugudu wa Gatwaro,mu kagari ka Kibuye,Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko aba bajura bateze uyu musirikare wa RDF baramwambura hanyuma umwe muri bo arafatwa ajyanywa ku murenge wa Bwishyura.

Abahaye Umuryango amakuru bavuze ko uyu mujura ngo yasigaye arinzwe na Daso hanyuma uyu musirikare ajya kuzana aragaruka.

Akimara kugaruka yasabye uyu wamwambuye kumusubiza ibyo yamwambuye arinangira ntiyabimuha byatumye uyu musirikare aarakara niko kumurasira amasasu ane hafi y'ubusitani bimuviramo urupfu.

Umunyamakuru wa Umuryango yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura iby'aya makuru, amwemerera ko ari impamo uyu yarashwe gusa amubwira ko ibirenzeho yabaza umuvugizi wa Gisirikare.

Abajije umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda RDF,yamubwiye ko ayo makuru ntayo aramenya.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-umusirikare-yarashe-umwe-mubo-ashinja-kumwambura-nijoro-aramwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)