Kate Bashabe yakangaranije Abahinde bamwe bam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi micye ishize ni bwo Kate Bashabe yagaragaje ko yageze mu gihugu cy'u Buhinde aho yabanjije kujya mu gace bigaragara ko kari kure y'umujyi, ahantu heza ku muntu ushaka kuruhuka no gutegura ejo hazaza.

Kuri uyu wa 23 Mata 2023 yasangije abamukurikira amashusho mato abanza kugaragaza ko u Buhinde yasanze ari bwiza kurenza uko yabitekerezaga.

Nyuma yafashe umwanya wo kujya hirya gato y'aho ari kuba, agaragaza ko iyo uvuye mu mujyi gato usanganirwa n'umwanda udasanzwe, ni mu gihe ariko u Buhinde bugizwe n'abaturage benshi.

Yongeye kugaragaza ukuntu Abahinde bamurebaga cyane kugera ubwo hari n'uwamwitiranije n'Umunyamerikakazi ati:'Umusore muto yansabye ngo dufate ifoto mubajije arambwira ngo ni uko ndi umunyamerika munini, muremure.'

Agaragaza ko uko abantu bamwishimiye bamwitegereza cyane byatumye ahita asubira muri Hoteli bwangu ati:'Yemwe kanihute nsubire muri Hoteli abantu ukuntu bari kunyitegereza birarenze mbega mbega.'

Yerekanye ko agiye kwisuzumisha muri Mumbai ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze muri Hinduia Hospital&Medical Centre, asaba abantu ko uwifuza kugira ubuzima bwiza yabagana kuko bafite serivisi nziza.

Ati:'Ngiye kureba uko mpagaze mu buzima bwanjye, bantu banjye nabasaba kugana ibi bitaro ni byiza kandi ibiciro byabo ntibihenze. Niba rero utarajya kureba uko uhagaze mu buzima nakugira inama yo kubitangira byibuze rimwe mu mwaka.'

Akomeza agira ati:'Kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze hakiri kare ntako bisa.'

Amwe mu mashusho ya Kate Bashabe ukomeje kugira ibihe byiza mu Buhinde Imiterere ye yakangaranije Abahinde bamwe bamwitiranya n'UmunyamerikakaziYasabye abantu kwitabira kwisuzumisha byuzuye ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze byibuze rimwe mu mwakaKate akunze gutemberera mu bihugu bitandukanye aho mu mpera z'Umwaka wa 2022 yagiye muri byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bwongereza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128393/kate-bashabe-yakangaranije-abahinde-bamwe-bamubonamo-umunyamerikakazi-128393.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)