Katy Perry na Lionel Ritchie mu bazaririmba m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi barimo Katy Perry na Lionel Richie ku ikubitiro nibo batangajwe ko bazitabira ibirori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III, bizaba ku wa 07 Gicurasi 2023.

Ku bw'ibyo, ibi birori by'imbonekarimwe bikaba bizabera mu kibuga cy'ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza ya Windsor Castle i London. Iyi ikaba ari inyubako y'amateka kuko yubatswe mu mwaka 1070.

Ikindi kandi, bikaba biteganyijwe ko Kety Perry we na bagenzi be bazataramira abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2 bazaba bateraniye ku ngoro ya Windsor Castle baturutse imihanda y'isi yose.

Kuri iyi mpamvu, abandi bamaze kumenyekana bazaririmba harimo Abatariyani: Andrea Bocelli, Bryn Terfel, ndetse na Freya Ridings ntazatangwa.

Umuhanzi w'icyamamare Lionel Richie, akaba ariwe Ambasaderi w'igikomangoma Harry na Meghan Markle mu gikorwa cyabo cyo gufasha abababaye mu isi.

Nta kabuza ibi birori by'imbonekarimwe bizaba ari agahebuzo, dore ko n'izindi korari zo mu bihugu bine bigize Ubwami bw'u Bwongereza bizitabira hamwe na korari zo mu muryango wa Commonwealth, BBC dukesha iyi nkuru itatangaje amazina y'izi korari.

Katy Perry na Lionel Richie bazaririmba mu birori bikomeye byo kwimika Umwami w'u Bwongereza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128084/katy-perry-na-lionel-ritchie-mubazaririmba-mu-birori-byo-kwimika-umwami-wu-bwongereza-128084.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)