Kayonza: Abakora amaterasi barataka inzara nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo gifitwe n'abaturage barenga 1170 bakora amaterasi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kuri site ya Ryamanyoni.

Ubusanzwe akazi k'amaterasi gahabwa bamwe mu baturage batishoboye kugira ngo babone amafaranga abafasha kwikura mu bukene, aka kazi biba biteganyijwe ko babahemba buri minsi 15 kugira ngo ayo mafaranga abafashe gutunga imiryango yabo. Abo muri uyu Murenge kuri ubu bamaze amezi abiri bishyuza kugeza naho bamwe babyukira kuri Sacco buri munsi bagasanga nta mafaranga arahagera.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko kumara amezi abiri batishyurwa byabateye ubukene ndetse ngo bamwe babura n'amafaranga yo kugura ibikoresho by'abana ngo basubire ku ishuri.

Sibobugingo utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rukoyoyo yagize ati 'Ikibazo dufite twagiye gukora mu materasi tumaze amezi arenga abiri ariko ntiturishyurwa, iyo tubajije batubwira ko Akarere kohereje amafaranga yo kuduhemba ku Umurenge Sacco, aba nabo bakatubwira ko batigeze bayabona mbese bari kuturerega kandi tujya gutangira akazi batubwiraga ko tuzajya duhemberwa kenzeni imwe (buri minsi 15)'.

Sibobugingo yavuze ko kuri ubu afite abana bakeneye kujya ku ishuri ariko ngo yabuze uko bagenda kubera kubura amafaranga nyamara yarakoze ariko ntiyishyurwe, yasabye ubuyobozi bw'Akarere kubatabara ngo kuko imibereho yabo imeze nabi.

Mutoni Penina utuye mu Mudugudu w'i Kabuga usanzwe ufite abana babiri we yavuze ko kuba atarishyurwa byateye inzara iwe mu rugo agasaba Leta kubishyura bagakemura ibibazo bafite.

Ati ' Urumva tumaze amezi abiri tudahembwa kandi baracyashaka ko tujya gukora buri munsi, dusanzwe dukennye none baranongeraho kutwambura kandi bagashaka ko dukora buri munsi, rwose nibadufashe inzara imeze nabi.'

Gasasira Evariste utuye mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Karambi we yavuze ko iwe rukinga babiri kubera ubukene, agasaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bafite abana kandi ko bakeneye ko basubira mu ishuri bafite n'ibikoresho.

Yasabye ko bishyurwa bakareka kujya birirwa ku Umurenge Sacco buri munsi bababeshya ko bari bubahembe kandi bitarakemuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abaturage bari gukora amaterasi batari bishyurwa gihari, avuga ko bamaze gukora kenzeni eshanu ariko ngo bamaze kwishyurwa imwe mu gihe bari guhembwa indi imwe.

Ati ' Izindi batari bakabonye amafaranga yazo yaraye ageze mu Umurenge Sacco nimugoroba, n'ubu tuvugana niho ndi turi kugerageza kwihutisha uko bahembwa ayo mafaranga asigaye. Kuva ejo kuwa Kane turashaka kujya tubahemba kenzeni eshatu icyarimwe.'

Gitifu Bushayija yakomeje avuga ko mbere habayeho ikibazo cy'amafaranga Akarere kohereje ntagere kuri Sacco ahubwo akongera agasubirayo biba ngombwa ko babanza kugenzura impamvu yabiteye ariko ngo ubu byakemutse, yijeje abaturage ko ibibazo byose byabayeho byakemutse ku buryo ngo ubu bagiye kubona amafaranga yabo yose.

Ubuyobozi bwongereye abakozi bagenzura uko imibyizi y'abaturage ihagaze ndetse bakaba bagiye guhuza numero zabo za telefone na konti ku buryo ngo ariho bajya babahembera aho kujya gutonda ku Umurenge Sacco.

Abakora mu materasi barataka kudahembwa
Aba baturage bacukura amaterasi kuri site ya Ryamanyoni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakora-amaterasi-barataka-inzara-nyuma-yo-kumara-amezi-abiri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)