Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kayonza cyane cyane ku bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange.
Tariki ya 12 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe baturutse mu yahoze ari Komini Muhazi, iya Kayonza, Rukara ndetse n'abari baturutse kuri Komini Murambi aho bishwe bigizwemo uruhare na Senkware wari Burugumesitiri w'iya Kayonza.
Mbere yo kwica aba Batutsi hari abapadiri barimo Munyaneza Jean Bosco utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange na Padiri Gatare Joseph wari mu bahigwaga banze kwitandukanye n'Abatutsi.
Ubutwari bwa Padiri Munyaneza bugaragarira ku kuntu yanze kwitandukanya n'ibihumbi by'Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange akabwira Interahamwe n'abayobozi bari baje kubica ko niba bashaka kubica bamuheraho.
Ibi ni ko byagenze kuko babanje kumwica babona kwirara mu Batutsi bari bahungiye i Mukarange na bo barabica.
Padiri Gatare Joseph ubwo Interahamwe zatangiraga kwica Abatutsi we yahise ajya kwihisha baza kumuvumbura ndetse bamutemagurira imbere y'abakirisitu ubundi bakomeza bica abandi bantu.
Uyu mupadiri ubwo Interahamwe zazaga kwica ari ku wa Kabiri, ku cyumweru yari yasomye Misa ndetse anabatiza bamwe mu bana babo ariko baranga bamuhemba kumwica.
Uwamahoro Marie Claire watanze ubuhamya ku kuntu yarokokeye kuri Paruwasi ya Mukarange, yavuze ko se umubyara bamumwiciye iruhande.
Yagarutse ku butwari bwaranze Padiri Munyaneza na Gatare aho ngo bose banze kubata ahubwo bakabarwanirira kugeza ku munota wa nyuma bishwe.
Senateri Bideri John wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ari ubutwari budasanzwe aba bapadiri bagize bwo kwanga kwitandukanya n'Abatutsi babahungiyeho kugeza n'aho bahaburiye ubuzima, asaba abakiri bato kubigiraho.
Yagize ati 'Ndagira ngo nshimire Padiri Bosco na Gatare banze kwitandukanya n'abicwaga bemera gutakaza ubuzima bwabo. Ni ubutwari budasanzwe bwabaranze turagira ngo tubashimire ku butwari bagaragaje kimwe n'abandi nka bo bagiye babikora.'
Yakomeje avuga ko bashimira n'abandi baturage batahigwaga bagiye bitangira Abatutsi kugera n'aho bamwe bamburwa ubuzima kubera kwanga gutanga amakuru ku babaga babahungiyeho.
Mu butumwa, Senateri Bideri yasabye urubyiruko kwigira kuri ubu butwari mu kwirinda 'icyabatandukanya'.
Muri uyu muhango hanashyinguwe imibiri irindwi y'Abatutsi bazize Jenoside irimo imibiri ine yakuwe mu Murenge wa Mukarange, ibiri yakuwe mu wa Murama n'undi umwe wavanywe mu wa Mwiri.
Urwibutso rwa Mukarange rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 8732 mbere y'uko hiyongeraho irindwi yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.